Imirwano A$AP Rocky yaragagayemo yabereye mu mujyi wa wa Stockholm tariki 30 Kamena 2019, aho yaragaye akubita umusore witwa Mustafa Jafari bahuriye mu muhanda.
Yatawe muri yombi tariki 03 Nyakanga 2019 ari kumwe n’abandi bantu batatu bari kumwe ariko umurinzi aza kurekurwa nyuma y’igihe gito.
A$AP Rocky n’abandi babiri bagumye muri gereza mu gihe cy’ukwezi kose, baza kurekurwa tariki 02 Kanama 2019 nyuma yo kugezwa imbere y’urukiko.
Uyu musore w’imyaka 30 nta na rimwe yigeze yemera ibyaha yashinjwaga ahubwo we yavugaga ko yarwanye mu rwego rwo kwitabara umusore wari wabavogereye.
Ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye igifungo cy’amezi atandatu n’ubwo icyaha yashinjwaga gihanishwa imyaka ibiri y’igifungo.
Kuri uyu wa 14 Kanama 2019, urukiko rwo mu Mujyi wa Stockholm rwanzuye ko uyu musore usanzwe yitwa Rakim Mayers ahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ariko akatirwa igifungo cy'imyaka ibiri gisubitse.
Bisobanuye ko yafungwa mu gihe yakorangera gukora icyaha nk’iki ari muri Suède.Urukiko rwanategetse ko Rocky atanga impozamarira.
A$AP n’abo bareganwa basomewe umwanzuro badahari kuko bakirekurwa bahise bajya muri Amerika.
Ifungwa ry’uyu muraperi ryarakaje abahanzi batandukanye bo muri Amerika barimo P. Diddy, Justin Bieber, Kanye West n’abandi batandukanye bahise banatangiza inkubiri yo kumufunguza.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump nawe yinjiye muri iki kibazo asaba Minisitiri wa Suède ko bamufungura ariko asubiza ko ubutabera bwabo bwigenga.
CNN yanditse ko hari ibaruwa yandikiwe Suède mu ibanga, Amerika isaba ko barekura vuba na bwangu cyangwa se bikagira ingaruka zikomeye ku mibanire y’ibihugu byombi.





Ibitekerezo 0