ASAP Rocky ubusanzwe witwa Rakim Mayers yatawe muri yombi ku wa Gatatu w’iki cyumweru ari kumwe n’abandi bagabo batatu nyuma y’imirwano bagaragayemo ku cyumweru mu mujyi wa Stockholm.
Euro News yanditse ko ubushinjacyaha bwasabye ko bafungwa bitewe n’uko bashoboraga gucika ubutabera cyangwa bakabangamira iperereza, gusa ushinzwe umutekano wa Rocky we yaje kurekurwa.
Amashusho yakwirakwije kuri internet yagaragaje ASAP Rocky akubita hasi umusore w’umuzungu ndetse n’abo bari kumwe baraza bafatanya kumukubita.
Nyuma uyu muraperi na we yashyize amashusho kuri Instagram agaragaza ko abagabo babiri bari babanje kubakurikira babendereza kugeza n’aho umwe akubita umurinzi we utwumvisho (ecouteurs) mu maso.
Muri aya mashusho umurinzi wa wa ASAP Rocky yumvikana abwira umukobwa washakaga kubakiza ngo ‘ nakubita uyu mwanda, simuzi kandi yakomeje kudukurikira. Ntabwo tumuzi mubwire areke kudukurikira’.
Ntabwo ubutabera bwo muri Suède burafata umwanzuro wa nyuma ku kibazo cy’uyu muraperi, ariko mu gihe iperereza ryaba ritararangira ashobora gufungwa ibyumweru bibiri.
Mbere y’uko afungwa ASAP Rocky yari yataramiye muri Suède, ndetse yagombaga kuririmba muri Wireless Festival i Londres mu mpera z’iki cyumweru.
Igitaramo yagombaga gukorera muri Pologne ku wa Kane cyarabaye asimbuzwa umwongereza Stormzy.



















TANGA IGITEKEREZO