Ubukwe bwa AY bwabereye kuri Golden Tulip Hotel, hari harinzwe cyane ku buryo nta munyamakuru cyangwa umufotozi wigenga wari wemerewe kuhakandagira. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare habaye igice kimwe cy’ubu bukwe ari cyo cyo gusaba, hanyuma ikindi kizabere mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Mu baherekeje AY bazwi muri Tanzania harimo manager wa Diamond Platnumz uri mu bari bambariye umusore, hari kandi Producer Hermy B [umutunganyiriza indirimbo] ndetse na bake mu byegera by’uyu muraperi bimufasha mu kazi ka muzika n’ibijyanye n’ubucuruzi akora.
Umuhanzi Senderi International Hit yatunguranye muri ubu bukwe anaburirimbamo indirimbo yahimbiye Remy n’umugabo we AY.
Mbere yo kuririmba, Senderi yagize ati "Ababyeyi banjye ntabwo naririmba batanyemereye, nabanje kubasaba uruhushya. Ndashaka twerekane ko Hit ihora ari Hit, Afurika yose babibone, Tanzania yose by’umwihariko Mbeya."
Allen Yessayah n’umuryango we basabye umugeni bahagarariwe n’uwitwa Bizima. Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa hazakurikiraho gusezerana mu musigiti mu muhango uzabera i Dar es Salaam tariki ya 24 Gashyantare 2018.



















TANGA IGITEKEREZO