Ubukwe bwa AY bwabereye kuri Golden Tulip Hotel mu Mujyi wa Dar es Salaam. Umunyana Rehema[Remy] na Ambwene Allen Yessayah[AY] basezeranye mu musigiti kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2018.
Ibirori byo gusezerana imbere y’Imana no kwishimana n’inshuti n’imiryango yo mu bihugu byombi byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa uherutse kubera mu Rwanda i Nyamata kuwa 10 Gashyantare2018.

Ubukwe bwa AY na Remy bwatashywe n’abahanzi bakomeye muri Tanzania barimo Lady Jaydee, Mwana FA, Salama Jabir, Professor Jay (Joseph Haule), Fid Q n’abandi batandukanye.









Ibitekerezo 0