Bably yabwiye IGIHE ko yarushinganye na Hasna Umubyeyi ndetse ngo batangiye gukundana bakiri ku ntebe y’ishuri ndetse biganye Kaminuza mu yahoze ari KIST[Ubu ni Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ikoranabuhanga].
Yavuze ko kuwa 31 Werurwe 2017 basezeranye imbere y’Imana mu musigiti wo kuri Onatracom mu Biryogo bucyeye ku itariki ya 1 Mata 2017 bakora ibirori mu muryango no kwishimana n’inshuti zabo.
Bably ati “Ibyo gusezerana imbere y’Imana nyine mu musigiye byabaye ku itariki ya 31 Werurwe bucyeye dukora biriya birori. Nashatse umukobwa twari tumaranye imyaka irindwi dukundana, uyu twaraniganye muri Kaminuza muri KIST.”
Uyu muraperi umaze igihe kinini asa n’utagiha umwanya munini iby’umuziki, asigaye aba mu Mujyi wa Dubai aho akorera ubucuruzi n’ibikorwa bitandukanye nka rwiyemezamirimo. Yavuze ko nyuma yo gukora ubukwe agiye kongera kuririmba ariko ngo ntazabiha umwanya munini kurusha gukora ibitanga amafaranga amutungira umuryango.
Ati “Nyuma yo gukora ubukwe ndashaka gusubira muri studio, ndashaka gusiga nkoze zimwe mu ndirimbo nshyashya mfite. Ubu mfite umwihariko kuko ntabwo nzongera gukora ya Hip Hop yak era, ndashaka gukora umuziki mushya muri Afro Hip Hop ngashyiramo itandukaniro.”
Yongeyeho ati “Impamvu nsa n’utabishyiramo ingufu ni uko nakoraga umuziki neza ukanandyohera ariko nareba ngasanga utageza ku rwego rwo kuntunga neza ariko ubucuruzi nkora nkabona biragenda neza. Ubwo rero umuziki ntabwo nawuha umwanya munini kandi utazana amafaranga mu buryo bwiza nk’uko mbishaka.”

Bably yavuze ko atarafata gahunda yo kwimukana n’umugore we bakajya kubana mu Mujyi wa Dubai gusa ngo na mbere y’uko bakora ubukwe yari asanzwe amusurayo ku buryo bitazababangamira.








Ibitekerezo 0