00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Ciney yakorewe ibirori bya Bridal Shower (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 12 June 2017 saa 09:51
Yasuwe :

Umuraperi Uwimana Aïsha [Ciney] n’umusore witwa Tumusiime Ronald bageze kure imyiteguro yo kurushinga nyuma y’igihe bamaze bakundana.

Ciney na Tumusiime Ronald basezeraniye kuzabana akaramata nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda agenga abashakanye mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura ku itariki ya 12 Gicurasi 2017.

Nyuma y’igihe kigera ku kwezi asezeranye imbere y’amategeko, uyu muhanzi yakorewe ibirori bikomeye bizwi nka ‘Bridal Shower’, hari inshuti ze magara, abakobwa b’inshuti za Tumusiime n’abagore bamuha impano ziherekejwe n’impanuro zizamufasha mu gihe azaba yarushinze.

Ibirori bya Bridal Shower ya Ciney byabereye mu Mujyi wa Kigali munsi gato y’ibitaro bya CHUK kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kamena 2017. Uretse Tonzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana nta muhanzi w’igitsinagore wundi wahakandagije ikirenge.

Mu kiganiro na IGIHE, umwe mu nshuti za Ciney wamufashije gutegura ibi birori[utashatse ko amazina ye atangazwa] yavuze ko ‘abahanzi b’inshuti za Ciney bose batumiwe ariko banga kuza ndetse ngo nta mpamvu batanze zababujije’.

Yagize ati “Nta muhanzikazi n’umwe tutatumiye, abo bose b’inshuti za Ciney bari baratumiwe ariko banga kuza, bohererejwe ubutumwa bakabubona bakanga gusubiza, nkeka ko ari umuco uri mu bahanzi nta rukundo bagira uko nababonye. Ibirori bya mugenzi wabo ntacyo bibabwiye urebye, haje Tonzi gusa, yitanze cyane kuko yari afite igitaramo muri Serena ariko yahanyuze.”

Ciney yambitswe ikamba ry'umukobwa witegura kuba umugore

Ubwo Ciney aheruka gusezerana imbere y’amategeko nabwo nta muhanzi n’umwe wahakandagije ikirenge nk’uko bisanzwe bigenda mu bukwe bw’ibindi byamamare.

Uyu muraperi azarushinga muri Nyakanga 2017, azasezeranira mu itorero ry’Abangilikani ndetse mu minsi ishize ryaramwakiriye ku mugaragaro muri St Etienne mu Biryogo.

Ciney n’umukunziwe Tumusiime Ronald bamaranye imyaka irenga ine gato bakunda. Umusore yambitse Ciney impeta amutunguye mu gitaramo cy’urwenya cyabereye muri Serena Hotel kuwa 26 Werurwe 2017.

Ciney n'umubyeyi we muri ibi birori
Mushiki wa Buravan ni we marraine wa Ciney
Tidjara Kabendera ni umwe mu nkoramutima za Ciney zitabiriye ibirori
Kuri uru rupapuro buri muntu yandikiye Ciney ubutumwa buzamwibutsa ibihe bagiranye

Ciney aheruka gusezerana imbere y’amategeko

Aba bombi basezeraniye mu Murenge wa Kimihurura
Umuraperi Ciney yasezeranye imbere y’amategeko
Tumusiime Ronald, umugabo wa Ciney
Ciney na Tumusiime Ronald babanje kubwirwa amategeko agenga abashakanye mbere y'uko basezerana
Aba ni bamwe mu bagize umuryango wa Tumusiime Ronald
Aha basobanurirwaga ibyerekeye imitungo
Aba ni bo basinye nk'abahamya ku ruhande rwa Ciney
Ciney na we yemereye Tumusiime Ronald ko azamubera imfura
Tumusiime Ronald na Ciney bibarutse imfura
Agisohoka mu murenge, Ciney yahoberanye n'abo mu muryango we amarira ashoka ku matama
Amarira y'ibyishimo
Tumusiime Ronald yishimye kigabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages