Igitabo Gaël Faye yise ‘Petit Pays’ kiri imbere mu byakunzwe cyane mu Bufaransa mu mwaka wa 2016, cyanahawe ibihembo bikomeye birimo icyitwa ‘Prix Goncourt des lycéens’ gitangwa na Fnac[ Fédération nationale d’achats] ifatanyije na Minisiteri y’Uburezi muri iki gihugu.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI yatangaje ko igitabo cya Gaël Faye cyihagazeho mu Bufaransa ndetse kugeza ubu kiri imbere mu biri kugurwa cyane mu Rwanda nk’uko byashimangiwe na Felix Mbabazi umwe mu bayobozi ba Librairie Ikirezi.
Mbabazi yavuze ko ‘amaze imyaka icumi akorera muri iri guriro, gusa ngo ni ubwa mbere abonye igitabo kigurwa muri ubu buryo. Buri munsi abantu bagera kuri batanu baza bashakisha iki gitabo.’
Faye ugiye kumara imyaka ibiri agarutse gutura mu Rwanda aherutse kubwira IGIHE ko iki gitabo cyashyizwe mu Gitaliyani n’Ikinyarwanda ndetse ngo hari gahunda yo kugihindura no mu zindi ndimi zigera kuri 28.
Yagize ati “Hagati y’uyu mwaka wa 2017 kugeza 2018 kizaba kimaze gushyirwa mu ndimi 28 z’ivugwa ku Isi zirimo Ikinyarwanda, Ikirundi, Igifaransa, Icyarabu, Igishinwa, n'izindi.”
Gaël Faye usanzwe ari umuraperi yavuze ko nyuma yo gusohora iki gitabo byamufunguriye imiryango. Ati “Ni bintu byanshimishije, byamfunguriye imiryango henshi ntabashaga kugera, ariko igikuru muri byose ni uko bitagomba kumpindura uwo ntari we, muri make sinzahinduka.”
Igitabo “Petit Pays” cya Gaël Faye kivuga ku buzima bw'umwana wavukiye i Burundi abyarwa n'Umunyarwandakazi w'impunzi n’umugabo w'Umufaransa wakoreraga i Burundi. Hanyuma uwo mwana akavuga uko yabonaga ubuzima bumeze muri icyo gihe ibibazo by'amoko Hutu na Tutsi.

Uwo mwana ufite hagati y'imyaka 10 na 15, aba yibuka uburyo ubuto bwe bwaje kwicwa n'ibibazo bya politike zo muri aka karere. Anavuga ku kibazo cyo kuvuka ku babyeyi badahuje uruhu.
Nyuma yaje guhungishirizwa i Burayi ari nabwo yaje kubona ko kuba imvange bigoye, kuko haba i Birundi haba no mu Burayi hose abantu baho bamufataga nk'umunyamahanga. Amaze gukura yiyemeje kugaruka muri Afurika kuko niho byibuze yumvaga ari iwabo. Mu byatumye yumva yigaruriye icyizere ni ugukunda gusoma no kwandika.
Iki gitabo kivuga ku mateka yaranze u Burundi n'u Rwanda, mu myaka ya za 90 kugera na nyuma yaho, ni cyo umwanditsi wacyo, Gaël Faye, yifashishije abahanga mu by'indimi ubu umuhigo ni ukugihindura mu zigera kuri 29.





Ibitekerezo 0