Uyu muraperi w’imyaka 26 yafatiwe mu gace ka Broward County yaparitse nabi mu muhanda. Umupolisi wamuhagaritse yatunguwe no gusanga ari wenyine mu mudoka yasinziriye ndetse hafi ye hari ibiyobyabwenge bitandukanye.
Uyu mupolisi wo mu muhanda yatangajwe n’uko agifungura imodoka y’umukara uyu muraperi yarimo, yasanganiwe n’impumuro y’urumogi, abona urundi rupfunyitse mu dupapuro ndetse Kodak Black yari afashe agakombe karimo inzoga.
Ubwo yari asabwe gusohoka mu modoka, umupolosi yagiye kureba ibyangombwa by’imodoka agifungura aho bibikwa asanga harimo ifu ya cocaïne.
Uyu muraperi ubwo yari abumbuye umunwa, byagaragaye ko yari ajunditse ifu y’umweru abeshya ko ari ibinini bimugabanyiriza uburibwe, gusa nyuma yo gusuzumwa byagaragaye ko ari cocaïne.
Ubwo yambikwaga amapingu, mu mifuka ye havuyemo ibinini bikozwe muri cocaïne.
Uyu muraperi yahise ajyanwa kuri polisi, gusa yahise arekurwa mu gitondo cyo ku wa 8 Ukuboza 2023 nyuma yo gutanga ibihumbi 75$.
Ibya Kodak Black n’inzego z’umutekano bikomeje kuba nka wa mukino w’injangwe n’imbeba dore ko mu mpera z’umwaka wa 2022 yari yatawe muri yombi azira gucuruza ibinini bya oxycodone n’ibindi atari afitiye ibyangobwa.
Mu ntangiro z’uyu mwaka, Kodak Black yananiwe kwitabira ibizamini bimusaba kwisuzumisha ibiyobyabwenge, ategekwa kumara iminsi 30 mu kigo ngororamuco.
Mu 2019, Kapri yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’igice nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugura imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu 2020, uyu muraperi ni umwe mu bagororwa 140 barekuwe ku mbabazi zatanzwe na Perezida Donald Trump.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!