00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Latto agiye kwibaruka imfura

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 20 March 2026 saa 07:23
Yasuwe :

Umuhanzi Alyssa Michelle Stephens wamamaye nka Latto, wavukiye i Columbus muri Ohio agakurira i Atlanta muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangarije ko atwite inda y’umwana we wa mbere.

Uyu muraperi yatangaje iby’aya makuru muri video yanyujije kuri konti ye ya Instagram, ayiherekeresha agace k’amashusho y’indirimbo ye "Business & Personal" izaba igize umuzingo wazo yitegura gushyira hanze.

Uretse iyi ndirimbo, yanashyizeho izina "Big Mama” rya album ye ya kane yitegura gusohora ndetse agaragariza mu ifoto aku

Latto yahise aboneraho umwanya wo kuvuga ko iyi album ye izasohoka ku wa 29 Gicurasi 2026.

Nubwo se w’umwana wa Lotto ataramenyekana, bivugwa cyane ko ashobora kuba ari Shéyaa Bin Abraham-Joseph wamamaye nka 21 Savage. Byavuzwe bitewe n’uko muri iyi video hagaragaye ukuboko gusa n’ukwe gukora ku nda ya Lotto.

Latto amaze igihe afitanye umubano wihariye na 21 Savage kuva bagaragara bari kumwe mu ruhame muri Nzeri ya 2025.

Icyo gihe, Latto yahise atangaza ko bamaze kuba umwe na 21 Savage ndetse yigeze no kumwita umugabo we.

Latto ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages