Uyu muraperi yatangaje iby’aya makuru muri video yanyujije kuri konti ye ya Instagram, ayiherekeresha agace k’amashusho y’indirimbo ye "Business & Personal" izaba igize umuzingo wazo yitegura gushyira hanze.
Uretse iyi ndirimbo, yanashyizeho izina "Big Mama” rya album ye ya kane yitegura gusohora ndetse agaragariza mu ifoto aku
Latto yahise aboneraho umwanya wo kuvuga ko iyi album ye izasohoka ku wa 29 Gicurasi 2026.
Nubwo se w’umwana wa Lotto ataramenyekana, bivugwa cyane ko ashobora kuba ari Shéyaa Bin Abraham-Joseph wamamaye nka 21 Savage. Byavuzwe bitewe n’uko muri iyi video hagaragaye ukuboko gusa n’ukwe gukora ku nda ya Lotto.
Latto amaze igihe afitanye umubano wihariye na 21 Savage kuva bagaragara bari kumwe mu ruhame muri Nzeri ya 2025.
Icyo gihe, Latto yahise atangaza ko bamaze kuba umwe na 21 Savage ndetse yigeze no kumwita umugabo we.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!