Navio yakunzwe muri Uganda no muri Afurika y’Uburasirazuba mu ndirimbo zirimo Nawuliringa, Mr Dj, Whistle Song n’izindi. Muri iyi minsi afite izikunzwe cyane zirimo iyitwa “Njogereza” n’inshyashya aheruka gusohora zirimo “Rider” na “Namunonye” imaze ibyumweru bine hanze.
Yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali ahagana saa sita z’amanywa yakirwa n’itsinda ry’abagize kompanyi ya Rock Events n’abandi bari kuyifasha gutegura iki gitaramo uyu muhanzi aje kuririmbamo.
Navio yahise ajya kuruhukira kuri Hotel Villa Portofino Kigali i Nyarutarama ari naho azacumbika mu minsi azamara mu Mujyi wa Kigali. Uyu muraperi yavuze ko mbere y’uko aririmba agiye kubanza kugorana ikiganiro n’amaradiyo ndetse n’ibitangazamakuru bitandukanye avuga ku muziki we na gahunda afite mu gihe kiri imbere.
Uyu muraperi yatumiwe mu gitaramo cyiswe Jameson Connets Rwanda kigiye kuzabera hejuru y’inyubako ya CHIC iherereye i Kigali mu Mujyi rwagati, ku wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2017 aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi icumi[10,000frw].
Navio yakoreye ibitaramo bike mu Rwanda kuva yatangira umuziki, nko mu myaka itanu ishize amaze kuza inshuro ebyiri, muri Kamena 2013, yari yitabiriye igitaramo cya ‘MTN Kings of Komedy shows’. Yaherukaga i Kigali mu gitaramo cya ‘Mützig Beer Fest’ yahuriyemo na Wizkid wo muri Nigeria.



















TANGA IGITEKEREZO