00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Navio yageze i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 30 March 2017 saa 03:43
Yasuwe :

Daniel Lubwama Kigozi [Navio] uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri Uganda, yageze mu Rwanda aho agomba kwitabira igitaramo cyiswe ‘Jameson Connects Rwanda’ kigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Mujyi wa Kigali.

Navio yakunzwe muri Uganda no muri Afurika y’Uburasirazuba mu ndirimbo zirimo Nawuliringa, Mr Dj, Whistle Song n’izindi. Muri iyi minsi afite izikunzwe cyane zirimo iyitwa “Njogereza” n’inshyashya aheruka gusohora zirimo “Rider” na “Namunonye” imaze ibyumweru bine hanze.

Yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali ahagana saa sita z’amanywa yakirwa n’itsinda ry’abagize kompanyi ya Rock Events n’abandi bari kuyifasha gutegura iki gitaramo uyu muhanzi aje kuririmbamo.

Navio yahise ajya kuruhukira kuri Hotel Villa Portofino Kigali i Nyarutarama ari naho azacumbika mu minsi azamara mu Mujyi wa Kigali. Uyu muraperi yavuze ko mbere y’uko aririmba agiye kubanza kugorana ikiganiro n’amaradiyo ndetse n’ibitangazamakuru bitandukanye avuga ku muziki we na gahunda afite mu gihe kiri imbere.

Uyu muraperi yatumiwe mu gitaramo cyiswe Jameson Connets Rwanda kigiye kuzabera hejuru y’inyubako ya CHIC iherereye i Kigali mu Mujyi rwagati, ku wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2017 aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi icumi[10,000frw].

Navio akigera mu Rwanda

Navio yakoreye ibitaramo bike mu Rwanda kuva yatangira umuziki, nko mu myaka itanu ishize amaze kuza inshuro ebyiri, muri Kamena 2013, yari yitabiriye igitaramo cya ‘MTN Kings of Komedy shows’. Yaherukaga i Kigali mu gitaramo cya ‘Mützig Beer Fest’ yahuriyemo na Wizkid wo muri Nigeria.

Uyu muraperi yakiriwe n'abagize kompanyi ya Rock Events yateguye iki gitaramo
Navio yaherukaga mu Rwanda umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages