Iki gitaramo cyiswe ‘Peace Concert’ kizaba ku Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2017, kizabera ahitwa Indiana Interchurch Center mu Mujyi wa Indianapolis.
Mu mwaka ushize cyatumiwemo Kitoko Bibarwa wiga mu Bwongereza na Aline Gahongayire uririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Iki gitaramo gisanzwe gitegurwa n’umuryango Peace Center for Forgiveness and Reconciliation uko umwaka utashye ndetse kikaba gifite intego yo kwerekana intambwe Abanyarwanda bateye mu kugarura amahoro mu gihugu cyabo.
Kuri iyi nshuro, kizitabirwa n’urubyiruko rwo muri Afurika yo hagati ruba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urwo rubyiruko ruzaba rurangajwe imbere n’umuraperi ukomoka mu Karere ka Rubavu Aggape Hakizimana bita Shizzo ari nabwo azashyira hanze album yise ‘Run Diaspora’.
Peace Center for Forgiveness & Reconciliation ( PCFR),ni umuryango washinzwe na Kizito D. Kalima wacitse k icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Kalima asanzwe afasha urubyiruko rutuye mu Mujyi wa Indianapolis kwiteza imbere bakoresheje impano zabo.
Uyu muryango kandi ufasha ababyeyi b’abo bana kubona akazi, gushaka inzu zo kubamo no kuva mu bwigunge. Kalima n’umuryango PCFR yashinze, bamaze gufasha imiryango myinshi mu buryo butanduakanye ndetse hari n’abafashijwe kwiga barangiza amashuri yisumbuye bakomeza na kaminuza.
Mu mishinga ijyanye n’impano za buri wese cyane cyane ku rubyiruko, PCFR yafashije urubyiruko rwo muri Indianapolis gushinga itorero ry’ababyinnyi ryitwa Hoza Troupe Dance. Umuryango PCFR ni nawo ufasha umuhanzi Shizzo mu bigendanye na muzika.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ukwishyura amadolari icumi ku bantu bakuru ndetse abato bo bazishyura amadolari atanu.



















TANGA IGITEKEREZO