Takeoff w’imyaka 28 yari ari kumwe na mugenzi we Quavo baririmbana muri Migos, ariko we ntacyo yabaye.
Ababibonye bavuga ko Takeoff na Quavo bakinaga Bowling Dice ahagana saa munani n’igice z’igicuku, haza umuntu utaramenyekana atangira kurasa atarobanuye. Amasasu yafashe Takeoff mu mutwe, ahita yataba Imana ako kanya.
Amakuru avuga ko uretse Takeoff, abandi bantu babiri barasiwe muri iyi nzu y’imikino, ariko bo baracyahumeka, barimo kwitabwaho n’abaganga.
Mbere y’uko Takeoff araswa, yari yabanje kwereka abamukurikira ku mbuga nkoranyamba ko we na mugenzi we bagiye mu birori by’isabukuru y’amavuko ya Jas Prince.
Uyu muraperi na Quavo bari bamaze iminsi basohoye album bise "Nothing Change", nyuma yo gutandukana na Offset bahoranye mu itsinda.
Inkuru y’urupfu rwe yemejwe hashize amasaha 15 we na Quavo bamuritse amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Messy’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!