00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Taykun Degree yagiye gukomereza amasomo ye muri Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 September 2026 saa 07:10
Yasuwe :

Umuraperi Taykun Degree uri mu bitabiriye irushanwa rya ‘East African Got Talent’ icyakora ntabashe kwegukana igihembo icyo ari cyo cyose, ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Taykun Degree yavuze ko agiye gukomereza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu yitwa ‘Case Western Reserve University’ aho aziga ibijyanye n’ibinyabuzima.

Uyu musore yavuze ko nubwo agiye kwiga ariko ateganya gukomeza gukora ibijyanye n’umuziki.

Taykun Degree yamenyekanye mu 2019 ubwo yari umwe mu bitabiriye irushanwa rya ‘East African Got Talent’, nyuma yo kutabasha gutsinda iri rushanwa yafashe gahunda yo gukomeza amasomo aba ashyize ku ruhande iby’umuziki.

Mu 2022 nibwo Taykun Degree yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na ‘Zoology and conservation’ ndetse nyuma aza kubona akazi mu kigo cya ‘Diana Fossey Gorilla Fund’.

Aha ni naho yaje guhurira n’umukobwa baje kubaka umubano birangira biyemeje kurushinga ndetse baza no kwibaruka imfura yabo.

Taykun Degree yerekeje muri Amerika nyuma y’igihe gito yari amaze gusohora album ye nshya yise ‘Big Bag’ igizwe n’indirimbo 13.

Umuraperi Taykun Degree yagiye kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'ibinyabuzima
Umuraperi Taykun Degree yagiye gukomereza amasomo ye muri kaminuza yitwa ‘Case Western Reserve University’
Taykun Degree yagiye kwiga muri ‘Case Western Reserve University’ mu Mujyi wa Cleveland wo muri Leta ya Ohio

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages