Kuri iki Cyumweru, ku wa 15 Ukwakira 2023, Uyu muraperi wahawe n’ababyeyi be amazina ya Ngabo Calvin yasezeweho bwa nyuma n’abavandimwe n’inshuti ze, ndetse na bamwe mu bahanzi b’ibyamamare, mu muhango wabimburiwe n’ibihe byo kumwizihiza iwabo ku i Rebero, Bigakurikirwa n’Igitambo cya Misa yo kumusabira cyabereye, Centre Christus i Remera, ndetse nyuma aherekezwa mu cyubahiro mu irimbi rya Rusororo.
Hagiye hatangwa ubuhamya bugaruka ku buzima bwa Nikita [izina ry’akabyiniriro yahawe] bwaranzwe no kugira udushya muri we ndetse n’umunezero uhoraho.
Mu butumwa yagejeje ku baherekeje Young CK, Padiri Muhire Eugène, yabasabye kutigunga ngo baheranwe n’agahinda kuko hari icyizere cyo kongera kumubona cyangwa kubona umuntu wese wapfuye yizera Imana.
Umubyeyi wa Young CK, Jean Louis Kagahe, yavuze ko uyu ari umunsi w’agahinda ariko nanone ukaba umunsi wo gushima Imana.
Yagize ati “Ni umunsi wo kurira kuko kubura umuhungu ukiri muto biteye agahinda kuko yari umwana ufite ejo hazaza. Ariko nanone ni ugushimira Imana kuko numvise ko nduhutse ngize amahoro kuko yabashije kugera hano ubu tukaba tumuherekeje.”
Yavuze ko kugeza ubu icyateye urupfu rw’umwana we kitaramenyekana.
Ati “Ikindi navuga ni ugukuraho urujijo mu rupfu rwe kuko havuzwe byinshi ariko kugeza ubu icyo nababwira ni uko yazize urupfu rutunguranye ntiyari arwaye, ndetse n’abo babanaga nabo ubwabo bategereje amakuru inzego z’ipererza zizaduha.”
Yakomeje agira ati “Guherekeza inshuti yanyu yari imaze igihe yitabye Imana, ndumva tugomba kumva ko biduhaye amahoro, bashoboraga kumushyingura aho yari ari ariko kuba yaje ino ni ibyo gushimira Imana.”
Benshi mu batanze ubuhamya bw’ubuzima bwa nyakwigendera bavuze ko yari umunyabwenge kandi yitonda ndetse ko no mu buhanzi bwe yari afite umwihariko ugereranyije n’abandi.
Nyirarume Ntazinda Jean Paul, yavuze ko yamwise ‘Philosophe’ kubera ubuhanga n’ubwitonzi yamubonagamo kuva akiri umwana w’imyaka itatu kuko imyitwarire ye yari itandukanye cyane n’iy’abandi bana mu kigero cye.
Mu magambo make, nyina umubyara Laurentine, yagize ati “Mfashe uyu mwanya wo kubanza kubahumuriza, ni muhumure ari ahantu heza kuko aho ari aratuje.”
Yashimiye buri wese wabaye hafi umuryango we mu bihe by’umubabaro ndetse anashimira ambasade y’u Rwanda muri Canada, ndetse n’umuryango w’abanyarwanda baba muri icyo gihugu, uruhare bagize ngo Young CK aze gushyingura mu Rwanda.
Young CK, yagiye Canada mu 2017 gukomerezayo amasomo ye ari naho yatangiriye urugendo rwa muzika mu 2019. Yamamaye mu ndirimbo ‘Umugabo’ yasohotse mu 2020, iyi yaje kuyisubiranamo n’abahanzi b’amazina akomeye nka Shizzo, Ish Kevin, Bull Dogg, Young Grace, Diplomate n’abandi. Yaguye mu Mujyi wa Ottawa aho n’ubundi yari asanzwe atuye.






















Amafoto: Kwizera Herve


Ibitekerezo 0