Abakurikirana inyungu z’uyu muhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Pop, Benny Tarantini na Carl Fysh bemeje aya makuru kuri uyu wa Gatanu mu itangazo bahaye Ibiro Ntaramakuru bya Amerika, Associated Press.
Iri tangazo nta byinshi ryasobanuye ku cyaba cyatumye aba bombi batandukana, uretse kuvuga ko bazakomeza gufatanya kurera umwana bafitanye.
Rigira riti “Adele n’umufasha we batandukanye. Biyemeje kurera umwana wabo w’umuhungu mu rukundo. Nta bindi birenze bari butangaze.”
Adele na Simon Konecki babyaranye umwana umwe mu 2012, bamwita Angelo.
Adele ntiyakunze gutangaza uko ahagaze mu rukundo. Mu 2017 ubwo yahabwa igihembo cya Grammy Awards yemeje ko ari umugore wa Konecki.
Yagize ati “Nishimiye Igihembo cya Grammy. Ndagukunda mujyanama wanjye, umugabo wanjye n’umwana wanjye. Nimwe mutumye mbikora.”
Umugabo wa Adele ni umwe mu batangije ikigo cyitwa Life Water gitunganya amazi mu Bwongereza.
Adele Laurie Adkins w’imyaka 30 yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zirimo “Hello”, “Some One Like You”, “Set Fire to The Rain” n’izindi nyinshi.



















TANGA IGITEKEREZO