Ubukwe bwa Enric Sifa ubusanzwe witwa Eric Nshimiyumuremyi bwabaye tariki 30 Kanama 2014; buri mu byarushije kubaka uyu muhanzi nyuma y’amakuba yaciyemo akiba mu buzima bubi bwo gusabiriza mu Rwanda nyuma akajya muri Amerika ari naho atuye kugeza ubu.
Enric Sifa n’umugore bageze mu Rwanda ku wa Mbere tariki ya 16 Nyakanga 2018. Uyu muhanzi yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuba abashije kugeza Whitney Sifa mu gihugu akomokamo ndetse ngo kuri bombi “ni ibyishimo by’ikirenga”.
Enric Sifa ni umunyamuziki utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni we waririmbye iyakunzwe cyane hambere yise ‘Ingorofani ihindutse indege’. Indirimbo ze zibanda ahanini ku butumwa buvugira indushyi, abakene n’abihebye, zigasubiza imbaraga mu bugingo ababa baremerewe n’imitwaro.
Uyu muhanzi yaciye mu buzima bubi nyuma y’uko ababyeyi ba Enric Sifa bitabye Imana, yabayeho igihe kinini atagira ibyo kurya, aho kuba ndetse n’agahinda kari kenshi.
Kugira ngo abone ibimutunga ahamagara mu masoko agenda akangurira abantu kuza kugura imyenda caguwa itaracibwa mu Rwanda, ibi yabikoreye muri Kabarondo n’i Kayonza mu Burasirazuba bw’u Rwanda ari naho avuka.



















TANGA IGITEKEREZO