Gisa cy’Inganzo azwi mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Uruyenzi’, ‘Genda ubabwire’, ‘Umuturanyi’ n’izindi. Yari amaze igihe kigera ku mwaka avuye i Iwawa mu kigo ngororamuco nyuma y’uko muri Mata 2015 yafatanwe ibiyobyabwenge.
Uyu muhanzi yavuye mu kigo ngororamuco mu mezi asatira impera z’umwaka wa 2015, yatashye avuga ko yihannye icyitwa ikiyobyabwenge cyose ndetse yatangiranye umwaka wa 2016 itsinda rishya ryitaga ku muziki we na we yemeza ko ‘atazongera kuvugwa mu bifitanye isano no kunywa ibiyobyabwenge no gukorakora’.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017, Gisa cy’Inganzo yafatiwe mu Biryogo ku nzu itunganya umuziki ya Unlimited Records, yakubiswe anicazwa hasi ashinjwa kuba yaribye telefone yo mu bwoko bwa iPhone5.
Iyi telefone Gisa yemeye ko yayibye ku itariki ya 31 Mutarama 2017, ngo yayibye umukiriya mu nzu itunganya umuziki ya Touch Records. Mu gusoma inyandiko yiyandikiye ubwe asobanura iby’iyi telefone, Gisa yemeje ko yibye telefone gusa ngo nyuma yaje kuyiha inshuti ye yitwa Steven ngo ayimusubirize muri Touch Records birangira ayimunyanganyije bityo akikuraho icyaha avuga ko ‘ba nyirayo bakwiye gushakisha uwo Steven’.
Uwakurikiranye ibya Gisa bamufatira mu Biryogo yabwiye IGIHE ko nyuma yo gukubitwa no kwicazwa hasi yahise ajyanwa kuri station ya polisi ya Nyarugenge kugira ngo akurikiranwe. Yaraye muri kasho ya Nyarugenge ndetse kugeza ubu niho agifungiwe.
Yagize ati “Gisa bamufashe nimugoroba, yabyiyemereye ko yibye iriya telefone, yabeshye ngo yayihaye umuntu ngo ayimuzanire ariko ni ukubeshya yarayigurishije. Yajyanwe kuri station iri hariya mu Mujyi, imwe ya Nyarugenge, n’ubu ndumva bakimufite.”
Gisa cy’Inganzo uri mu bahanzi ba mbere bafite ubuhanga buhanitse mu kuririmba, ubwo yafatwaga yari yambaye inkweto za bodaboda, ipantaro ishaje y’ikoboyi n’ishati y’umweru bigaragara ko imaze igihe itameswa.
Twimike urukundo, imwe mu ndirimbo Gisa yakoze amaze gufungurwa



















TANGA IGITEKEREZO