00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuririmbyi Magnom yatumiwe mu gitaramo cya ROC NYE i Kigali

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 29 December 2017 saa 11:09
Yasuwe :

Umuhanzi Magnom uri mu bakomeye muri Ghana ategerejwe mu Mujyi wa Kigali mu gitaramo cy’uruvange rw’umuziki cya ROC NYE kiri mu bizaherekeza umwaka wa 2017.

Igitaramo nagarukamwaka cya ‘ROC NYE’ kimaze imyaka itanu kibera mu Rwanda, umwaka ushize cyatumiwemo aba Dj bakomeye muri Afurika no mu Burayi barimo DJ Dollar wo muri Senegal na DJ Omzee usanzwe ukorera i Brussels. Igiheruka cyabereye hejuru y’inyubako ya CHIC.

Magnon ubusanzwe witwa yatangiye umuziki mu mwaka wa 2009, afite indirimbo zakunzwe zirimo iyitwa ‘My Baby’. Mu gihe amaze aririmba yakoranye n’abahanzi batandukanye nka Sarkodie , Mr Eazi, Samini , Edem , Raquel, Guru, 2face Idibia , Shaker, Flowking Stone n’abandi.

Umuyobozi wa Rock Events isanzwe izobereye mu gutegura ibitaramo mu Rwanda, Bruce Twagira yabwiye IGIHE ati “Uyu mwaka igitaramo cya ROC NYE kizabera muri Serena, tuzaba twizihiza imyaka itanu tumaze, twatumiyemo umuhanzi Magnom wo muri Ghana, arakomeye kandi afite abantu benshi bamukunda.”

Abahanga mu kuvanga umuziki mu Rwanda barimo Dj Marnaud, Dj Diallo, Dj Tyga, Dj TYFO, Dj Kalexx n’abandi bazaba basimburanwa mu gusunika umuziki ugezweho muri iki gihe.

Iki gitaramo kizaba mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2017 saa tanu z’ijoro, kizaba ijoro ryose kugeza mu masaha ya mugitondo bityo cyinjize abakunzi b’umuziki mu mwaka wa 2018.

Magnom uzwi muri 'My Baby' agiye kuza gutaramira i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages