Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2017, Sey Shay yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yahavuye yize birambuye amateka y’ubu bwicanyi bwahitanye Abatutsi basaga miliyoni anasobanurirwa uburyo igihugu cyiyubatse mu myaka 23 ishize.
Sey Shay yagiye ku rwibutso rwa Gisozi aherekejwe n’itsinda ry’abaririmbyi Charly na Nina basanzwe bakorera umuziki mu Rwanda. Yahavuye akozwe ku mutima n’ibyo yabonye ndetse asiga ubutumwa bushishikariza abatuye Isi kwamagana icyatuma Jenoside yongera kubaho ukundi.
Uyu muhanzi wo muri Nigeria yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi nyuma y’uko mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2017 yakoreye igitaramo muri Serena Hotel. Yaririmbye acurangirwa n’itsinda rya Neptunez Band ndetse yanafatanyije na Charly&Nina; yavuze ko ‘afite gahunda ihamye yo kuzasubira iwabo amaze gukorana indirimbo n’iri tsinda.’
Sey Shay w’imyaka 31, ni umuhanzi ubimazemo igihe kinini. Ni umwanditse akaba anafite ubumenyi mu gutunganya indirimbo. Mu mwaka wa 2008 yaciye mu itsinda ryitwa From Above ari nabwo yamenyanye na Mathew Knowles[umubyeyi wa Beyonce] wahoze ari umujyanama wa Destiny’s Child.
Uyu mukobwa afite amateka ndetse amaze kubaka izina muri Afurika. Muri 2013 yegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya w’umwaka mu bitangwa na City People Entertainment Awards ku bahanzi bakomeye muri Nigeria na Ghana.
Uyu muhanzi usanzwe ukorana na Island Records iri mu nzu zitunganya umuziki zigize Universal Music Group, amaze guhamagarwa mu bahatanira ibihembo bikomeye, muri 2015 yashyizwe mu bakoze amashusho meza muri MTV Africa Music Awards, 2014 Channel O Music Video Awards, World Music Awards n’ibindi bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO