Uyu muhanzi w’imyaka 24 yegukanye igihembo cya Prix Découvertes mu Ugushyingo 2016, mu bahanzi yari ahanganye na bo harimo The Ben na Angel Mutoni bari bahagarariye u Rwanda.
Igitaramo Soul Bang’s azakorera mu Rwanda cyateguwe na Institut Français ku bufatanye na Radio y’Abafaransa ari nayo iri gufasha uyu muhanzi kuzenguruka mu bihugu bya Afurika.
Mu itangazo Institut Français yashyize hanze yavuze ko igitaramo cya Soul Bang’s kizabera kuri One Love ku itariki ya 10 Kamena 2017.
Iki gitaramo kiri mu byo Soul Bang’s yemerewe gukorerwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika hanyuma akazasoreza mu kiruta ibindi kizabera mu Mujyi wa Paris. Mu bindi bihembo yahawe harimo amayero ibihumbi icumi [10,000 euros] no gushakirwa inzira zamugeza mu bitangazamakuru mpuzamahanga.
Igihembo cya Prix Découvertes gihabwa umuhanzi watowe cyane binyuze ku rubuga rwa internet rw’irushanwa hakiyongeraho amanota afite ijanisha rinini atangwa n’itsinda ry’abahanga mu muziki baba bagize akanama nkemurampaka.
Soul Bang’s yatangiye umuziki afite imyaka 11, yibanda cyane ku njyana gakondo y’iwabo muri Guinée akayihuza na RnB bikabyara umwimerere abantu bamuziho.
Soul Bang’s aririmba mu ndirimbo gakondo z’iwabo zirimo soussou, malinké, poular n’izindi. Afite indirimbo nyinshi zakunzwe yaririmbye mu Cyongereza n’Igifaransa. Yatangiye kwimenyekanisha mu muziki abarizwa mu itsinda ry’abaraperi rya ‘Micromega’ gusa yaje kurivamo aririmba ku giti cye.
Mu mwaka wa 2011 yaje gusohora album ye yise ‘Dimeni’ nyuma akora indi yise ‘Evolution Vol. 1’ ari nayo yatumye amenyekana cyane. Yanagize uruhare mu mushinga w’indirimbo yitwa Break The Silence (Bring back Our Girls) yatabarizaga abakobwa bashimiswe na Boko Haram muri Nigeria.
Iri rushanwa yatsinze rimaze kwegukanwa n’abahanzi bakomeye muri Afurika mu myaka rimaze kuba, ryatwawe na Tiken Jah Fakoly (Côte d’Ivoire),Rokia Traoré (Mali), Didier Awadi (Sénégal), Amadou na Mariam (Mali) na Maurice Kirya (Uganda).



















TANGA IGITEKEREZO