00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuririmbyi wa Korali Bethlehem y’i Rubavu yiciwe mu Burundi

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 18 February 2017 saa 02:27
Yasuwe :

Nibogora Lydie wari umuririmbyi wa Korali Bethlehem ibarizwa muri ADEPR Gisenyi yiciwe mu Mujyi wa Bujumbura n’abantu bataramenyekana kuri uyu wa 17 Gashyantare 2017.

Umuyobozi wa Korali Bethlehem, Muhire Innocent yabwiye IGIHE ko uyu muririmbyi yishwe ubwo yari yagiye ku kazi aho yakoraga mu kigo gikwirakwiza amazi mu Burundi. Ngo bahawe amakuru ko Nibogora Lydie yagiye ku kazi mu gitondo cyo kuwa Gatanu nyuma haza ivatiri iramujyana ariko ntiyamugarura.

Iyi modoka imaze gutwara Nibogora Lydie ngo abo yakoranaga na bo batangiye kumushakisha babonye atinze kugaruka kugeza ubwo bahamagaye umugabo we ngo abafashe kumenya icyabaye kuri uyu muririmbyi.

Yagize ati “Iyo modoka ngo yaje iramujyana ariko nta muntu uzi aho yamujyanye, n’abamujyanye ntawe ubazi. Kuva icyo gihe baramushakishije, bagiye gushakira mu miryango yari akunze[Nibogora Lydie] gusura ntibamubona.”

Yongeyeho ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2017 nibwo umuryango wa nyakwigendera wamenyeshejwe ko umurambo wa Nibogora watoraguwe hirya gato y’umujyi wa Bujumbura.

Ati “Natwe tubimenye mu masaha ashize, batoraguye umurambo we ku kazi, wari uhambiriye amaboko inyuma umutwe wamenaguritse bigaragara ko yishwe. Ni agahinda gakomeye kuri korali yacu n’umuryango we.”

Nibogora Lydie yari atuye mu Mujyi wa Bujumbura ahitwa mu Ijabe, ngo yari amaze imyaka igera ku icumi aririmba muri Korali Bethlehem kuko yayinjiyemo mu mwaka wa 2007. Ngo yari umuririmbyi akaba n’umwe mu baterankunga bakomeye b’iyi korali.

Lydie asize abana babiri b'abahungu

Nibogora Lydie asize umugabo n’abana babiri b’abahungu. Yaherukaga mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2016 ndetse icyo gihe yitabiriye bimwe mu bitaramo Korali Bethlehem yakoze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages