Kuri uyu wa Kabiri gusezerera abakobwa mu mwiherero wa Miss Rwanda byakomeje.

Abakobwa bose bahawe ikizamini kijyanye n’umuco nyarwanda, aho babajijwe ibibazo bigaruka ku ruhare rw'umuco mu iterambere ry'igihugu. Buri mukobwa yajyaga imbere y’utanga ikizamini ari umwe, akabazwa ukwe.

Abakobwa 11 batoranyijwe n'abakemurampaka ku ikubitiro ni Uwase Muyango Claudine, Tuyishimire Cyiza Vanessa, Gaju Anita, Bayera Nisha Keza, Mukunzi Teta Sonia, Ricca Kabahenda Michaella, Uwase Sangwa Odille, Inyumba Charlotte, Uwihirwe Yasipi Casimir, Nimwiza Meghan na Murebwayire Irene.

Abakobwa batanu bakomeje kubera amajwi y'abatoye kuri SMS ni Mwiseneza Josiane wagize 21 937, Uwicyeza Pamella wagize 18 930, Niyonsaba Josiane wagize 18 021, Mutoni Oliver wagize 17 969 na Mugabo Teta Ange Nicole wagize 17 679.

Hari hasigaye abakobwa babiri, Umukundwa Clemence na Umurungi Sandrine, bagombaga kuvamo umwe usigara mu mwiherero undi agataha, kandi amajwi agatangwa na bagenzi babo. Umukundwa niwe wahawe amahirwe atowe na bagenzi be icyenda, Umurungi atorwa na barindwi gusa ahita asezererwa.

Bitandukanye no kuri babiri babanje, Umurungi we ntiyahise asohorwa mu mwiherero nijoro kuko ataha mu Karere ka Huye. Hanzuwe ko asangira na bagenzi be, agataha mu gitondo.

Ku munsi w’ejo nabwo Umurungi yari muri babiri bagombaga kuvamo umwe utaha, abasha guhigika Igihozo Darine wasezerewe kuko bagenzi be 13 bamuhaye amahirwe, mu gihe batatu aribo bari batoye Igihozo.

Gusa ibyishimo byo kuguma mu mwiherero ntibirambye kuko nyuma y'umunsi umwe gusa ahise asezererwa.

Biteganyijwe ko undi mukobwa azasezererwa mu mwiherero kuri uyu wa Gatatu.

Nyampinga w’u Rwanda w'umwaka wa 2019 azamenyekana mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama 2019 mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Umurungi Sandrine wari No 19 yabaye uwa gatatu usezerewe muri Miss Rwanda
Umurungi Sandrine wari No 19 yabaye uwa gatatu usezerewe muri Miss Rwanda

Amafoto: Muhizi Serge