Kanye West ubwo yari mu kiganiro Drinks Champs gitambuka kuri Revolt, yatunguranye avuga ko umwirabura George Floyd atishwe n’ivi ry’umupolisi ahubwo yishwe yishwe n’ikigero cyo hejuru cy’umuti wa Fentanyl yari yafashe.
Mu kiganiro uyu muraperi yagize ati “Mbona baramuhaye Fentanyl nureba neza nta nubwo ivi bavuga ryamwishe ryari rishinze ku ijosi cyane.”
Nubwo Kanye West yavuze ibi, raporo yakozwe n’abaganga yagaragaje ko George Floyd yishwe no kubura umwuka wo guhumeka kubera gushingwaho ivi igihe kirekire, gusa nanone mu maraso ye hagaragayemo ibisigisigi by’umuti wa Fentanyl ukunzwe gukoreshwa mu guhangana n’uburibwe.
Umuryango wa George Floyd uteganya kurega umuraperi Ye mu nkiko kubwo guhakana no gushinyagurira uyu mwirabura wazize akarengane gakorerwa abirabura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Umunyamategeko Lee Merritt wari uhagarariye umuryango wa George Floyd, yanditse ku rubuga rwa Twitter avuga ko bari gushaka uko bakuzuza impapuro zijyana mu nkiko umuraperi Ye (Kanye West).
Uyu munyamategeko yabwiye CNN ko yamenyeshejwe ibyakozwe na Kanye West na murumuna wa George Floyd, Philonise Floyd wamubwiye ko ashaka kujyana mu nkiko Kanye West kubera gusebanya.
George Floyd ni umwirabura wishwe mu 2020 n’umupolisi w’umuzungu witwa Derek Chauvin amushinze ivi mu ijoshi yamuzirikiye amaboko inyuma ku mugongo kugeza ashizemo umwuka.
Umupolisi Derek Chauvin wahamwe n’icyaha cyo kwica yahanishijwe igifungo cy’imyaka 21 n’igice ari muri gereza.
Urupfu rwa George Floyd rwazamuye inkubiri ya ‘Black Lives Matter’ gusa Kanye West aherutse kuvuga ko iyi mvugo yari ubutekamutwe nyuma yo kugaragara yambaye imyambaro iriho amagambo ya ‘White Lives Matter’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!