Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho uyu muryango ufasha abantu batandukanye barwaye ‘kanseri’ usanzwe ukorera.
YB Foundation yatanze iyi nkunga mu mujyo w’ubukangurambaga yise ‘Turi Kumwe’, bugamije kwereka abarwaye kanseri, abayikize ndetse n’abarwaje abayifite ko bitaweho kandi batari bonyine.
Umuyobozi wa YB Foundation, Raissa Umutoni akaba na mushiki wa Yvan Buravan, yavuze ko igitekerezo cya ‘Turi Kumwe’ cyaturutse ku rupfu rwa musaza we.
Ati “Uyu ni umwaka wacu wa gatatu turi muri ubu bukangurambaga. Twashaga kubwira ababuze ababo kubera ubu burwayi bwa kanseri ko turi kumwe, twashakaga kwifatanya n’abari guhangana n’ubu burwayi. Twashakaga kubwira abakiri bazima kwita ku buzima bwabo. Niwumva hari akantu gato katagenda neza uzajye kwa muganga. Ndabizeza ko iyi ndwara idakwiriye kudutera ubwoba.”
Yakomeje avuga ko ikintu gikomeye bakomeje gukangurira abantu ari ukumenya ko ‘kanseri’ iyo yavuwe kare ikira burundu. Agaragaza ko na Buravan iyo aza kumenya ko ayirwaye amazi atararenga inkombe itari kumuhitana.
Ati “Nitumenya ko iyo wivuje kare ikira ntacyo izadutwara. Impamvu ikomeye ni ukubimenya. Muri twebwe harimo abatsinze iki kibazo, muri twebwe harimo abarwaje abantu hari n’abakiri guhangana n’urwo rugamba. Hari abatarahura n’iki kibazo nabyo turabishimira Imana.”
Yavuze ko kurwaza umuntu iyi ndwara ukabwirwa ko atazakira bigorana kubyakira, bityo akaba ariyo mpamvu biyemeje gukangurira abantu kuyipimisha kenshi kugira ngo batazatungurwa no kumenya ko bayifite nta kintu bakibikozeho.
Ati “Buravan yarinze agenda tutabyemera. Iyo aza kumenya amahirwe yo kubyumva nk’uku ntabwo byari kugenda uko byagenze. Hari igihe cyageze turavuga tuti ntabwo bishoboka, buriya abaganga bashakaga indi mpamvu batubwira ibijyanye n’uko gukira kwe biri kure. Twishimira ko ibyo yakoze byatumye izina rye rigera kure ari wo muyoboro tugenderamo uyu munsi.”
Uretse ubukangurambaga, Raissa Umutoni yavuze ko bahisemo no gushaka inkunga izafasha abarwayi bo muri Bethania Home Care kujya bajya kwivuza mu buryo bworoshye, ari nayo mpamvu babageneye inkunga ya litiro 1109 za lisansi zatwaye arenga miliyoni 2 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa Bethania Health Care, Sr. Helena L. Katebera, yashimiye abagize ‘YB Foundation’, avuga ko yishimiye ko n’ubwo Buravan yitabye Imana hari imbuto nziza yasize.
Ati “Twabishimiye. Uyu mugenzi wanyu aho ari yasize imbuto nziza kandi iri kugira ingaruka nziza[...]byose byari mu mugambi w’Imana kugira ngo agende ariko asize ikintu cyiza.”
Umuryango wa Bethania Health Care wasuwe na YB Foundation ufasha abantu barwaye kanseri badafite ubushobozi buhagije bwo kwivuza.
Ubukangurambaga bwa ‘Turi Kumwe’, YB Foundation irimo bwatangiriye mu Bugesera mu 2022 nyuma y’aho Yvan Buravan yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza indwara ya kanseri y’impindura.
Bwaherukaga kuba umwaka ushize ubwo habaga igitaramo gikomeye cyo kwibuka uyu muhanzi cyabereye muri BK Arena, hakabaho n’ibindi bikorwa birimo gupima ku bushake iyi ndwara ya kanseri.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!