00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusanzu we mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no gusigasira umuco - Massamba Intore twaganiriye

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 9 July 2026 saa 04:36
Yasuwe :

Umuhanzi Massamba Intore uzwi cyane mu ndirimbo gakondo mu Rwanda no mu mahanga, yasobanuye uko uretse uruhare inganzo ye yagize mu guteza imbere umuco nyarwanda no kuwumenyekanisha, yanakoreshejwe mu gushaka amikoro yo kwifashishwa ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari mu biruhuko mu Bubiligi.

Uyu mugabo usanzwe ari Umutoza Mukuru w’Itorero Ndangamuco ry’Igihugu yasobanuye ko inganzo ye yubakiye ku muco w’Igihugu n’amateka cyanyuzemo ariko anagaragaza ko yayikomoye kuri se Sentore Athanase.

Mu bintu akora bijyanye n’umuco w’ubuhanzi harimo n’umuhango wo gusohora abageni mu nzu mu gihe cy’o gushyingirwa, yabigarutseho yerekana uko yabitangiye mu Rwanda.

Ati “Nabitangiye kuko nabonye aho mu buhungiro twabaga mu Burundi, data Sentore yasohoraga abageni. Ni njye wa mbere rero wabizanye mu Rwanda kugira ngo abakobwa bacu tubasohore neza babe banagira indirimbo zabo zibigenewe. Abageni bari basanzwe basohorwa ariko harimo ikintu kimeze nk’itegeko ko ba nyirasenge bonyine ari bo bagomba kubikora. Buri mukobwa wese data yasohoraga yabaga afite indirimbo ye.”

Massamba Intore agaragaza ko mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu, ubwo bari mu buhungiro bajyaga bashaka uburyo bwose bashaka amikoro yo kurushyigikira hifashishijwe inganzo.

Ati “Hari igihe twahimbaga ikintu kimeze nk’ubukwe, urugero nk’umukada w’umuhungu agakora ubukwe n’umukada w’umukobwa tukabaririmbira. Bikitwa ko abantu baje kubatwerera ariko ayo mafaranga yose yakusanyijwe akajya gufasha ibikenewe ku rugamba. Twabaga turi mu bihugu by’abandi tugomba gukora ibishoboka byose batamenya ibyo turimo.”

Massamba Intore agaragaza ko mu 1994 Igihugu kimaze kubohorwa na Jenoside ihagaritswe, yahise akomeza kwita ku gutoza abantu inganzo by’umwihariko indirimbo zijyanye n’imihango y’ubukwe ariko ntiyibagirwa n’iz’urugamba zisingiza ubutwari bw’Inkotanyi zari zimaze gutsinda.

Uyu muhanzi yasobanuye ko urugamba rwo kubohora Igihugu yarwinjiyemo akiri muto cyane mu 1989, nyuma aho Igihugu kibohorewe aza gutumirwa mu Bubiligi gutoza Itorero Amarebe n’Imena, aza no gukina mu ikinamico bitaga “Rwanda-94” yari iyobowe n’ishyirahamwe ryo mu Bubiligi ryitwa Groupov, aho yamaze imyaka irenga 10 mbere yo kugaruka mu Rwanda.

Muri icyo gihe yatanze umusanzu we mu kwimakaza umuco nyarwanda no kuwumenyekanisha mu Burayi, ariko kuko amahanga ahanda nyuma yafashe icyemezo gikomeye yiyemeza kugaruka ku ivuko.

Umunsi igitekerezo cyo kugaruka mu Rwanda cyabonye umwanya ukomeye mu bitekerezo bye ubwo yari i Genève mu Busuwisi.

Massamba Intore ati “Nyuma y’igitaramo nari natumiwemo i Gèneve mu Busuwisi, cyari cyateguwe ku munsi mukuru mpuzamahanga w’impunzi ku Isi, nabashishije kuganira n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Sénégal witwa Youssou N’Dour, wanyegereye arambaza ati ‘uturuka mu kihe gihugu?’ nti ‘ni u Rwanda’, ati ‘none se ko witwa Massamba Intore kandi akaba ari izina ry’iwacu?”

Barakomeje baraganira uyu mugabo abwira Massamba Intore ko yakunze uko aririmba, amugira inama yo gutaha mu gihugu cye kuko uwo musanzu wari ukenewe.

Massamba Intore avuga ko nyuma y’icyo kiganiro na Youssou N’Dour yasubiye i Bruxelles mu Bubiligi yiyemeje gutaha ku buryo mu cyumweru kimwe cyakurikiyeho yahise afunga ibikapu agaruka i Kigali.

Yageze mu Rwanda abanza kongera kubaka ubushobozi, aza kongera gutangira ibitaramo birakomeza bigenda neza mu mwuga w’ubuhanzi bwe, nyuma aza no kugirirwa icyizere ubu akaba ari umutoza mukuru mu Itorero Ndangamuco ry’Igihugu.

Kurikira ikiganiro kirambuye Massamba Intore yagiranye na IGIHE mu Bubiligi

Massamba Intore ni umwe mu bahanzi bari ku rugamba rwo kubohora igihugu
Massamba Intore ni umwe mu bateje imbere indirimbo gakondo zisigasira umuco Nyarwanda
Massamba Intore mu kiganiro na IGIHE mu Bubiligi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages