Ni filime igaragaramo abakinnyi ba sinema barimo abasanganywe amazina akomeye nka Mutoni Saranda, Shemaryimanzi Dwayne, Kayonga Tessy, Umutoni Josiane na Irakoze Eliane.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mutoni Saranda ukina muri iyi filime yitwa Hope, yemeje ko uretse kuzaba izashimisha abakunzi ba sinema mu Rwanda ariko bayitezeho no gusigira isoko abazayikurikira.
Ati “Yiswe ‘Backstage’ kubera inkuru yayo. Ishingiye ku nkuru y’umwana ukina muri iyi filime yitwa Gina uba ufite inzozi zo kuba umuhanzi iwabo ntibabikunde. Ibi mu buzima busanzwe abantu barabizi ko hari benshi bagira intumbero ariko ntizishyigikirwe n’ababyeyi. Iteka twe tubona umuntu ku rubyiniro ameze neza ariko inyuma aba yahuye n’ibintu byinshi ari na ho haturutse izina ry’iyi filime.”
Umutoni Josiane benshi bazi nka Tonny Jossy yavuze ko kuba iyi filime ishingiye ku nkuru y’ubuzima bwo ku ishuri bizatuma benshi bayiyumvamo by’umwihariko abakiri mu mashuri.
Ati “Iyi ni filime igaruka ku buzima bwo ku ishuri ku buryo dutekereza ko abanyeshuri bazayikunda bakayishimira, uretse bo ariko natwe twese twanyuze ku ishuri ntekereza ko izatuma twiyibutsa ibihe byacu tukiri ku ntebe y’ishuri.”
Aba bakobwa bagaragaje ko ari filime ifite inyigisho nyinshi ku buryo uzayikurikira azabasha kugira isomo ayikuramo.
‘Backstage’ ni filime ishingiye ku nkuru y’umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko uba witwa Gina Rurangwa (Kayonga Tessy) akaba anakomoka mu muryango w’umuyobozi ukomeye John Rurangwa.
Muri iyi filime Rurangwa aba yarajyanye ku ishuri inzozi zo gukora umuziki akaba icyamamare ariko nanone akagorwa no kuba yaragenderaga ku mategeko n’amabwiriza y’umuryango we wamurereraga ku gitsure.
Akigera ku ishuri, Gina ahahurira n’umusore w’imyaka 21 witwa Jeremy na we wari wajyanyeyo inzozi zo kuba utunganya umuziki (producer) ukomeye ariko akagongwa no kuba adafite ibikoresho byo gutunganya indirimbo.
Uyu musore n’uyu mukobwa bari bahuje inzozi mu muziki, bakunze kugendana ndetse birangira binjiye mu rukundo.
Uretse iyi nkuru, iyi filime irimo n’izindi zirimo iy’undi musore ukina yitwa Jamal uba wigana na Rurangwa ariko we akaba icyamamare nk’umuhanzi ufite indirimbo ikunzwe mu kigo.
Ni umusore abakobwa bose baba bakunda, ariko ntakurure Gina, icyakora umunsi umwe baza guhura baraganira birangira bubatse umubano wabo.
Uyu Jamal aba yarigeze kuryamana n’ukina yitwa Martina (Irakoze Eliane) akaba umwarimu muri kaminuza iba yigamo aba bana.
Ku rundi ruhande Martina aba yarahishe Jamal ko afite umusore wamwambitse impeta cyane ko yari yatangiye kumukunda, undi aza kubivumbura batangira kugirana ibibazo.
Hope ni irindi zina ry’umukinnyi muri iyi filime ryahawe Mutoni Saranda ukina abana na Rurangwa mu cyumba kimwe.
Rurangwa aba yarabanye na Hope azi ko ari mubyara we nyamara undi we yari azi ukuri ko ari umuvandimwe we bahuje se.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!