Umusaza Engeneer usigaye wiyiha akabyiniriro ka Kibuza, aranenga yivuye inyuma abahanzi nyarwanda bose basigaye bafite ingeso yo guhangana hagati yabo ugasanga buri wese aritaka avuga ko ari we mwami w’injyana runaka.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Engeneer Kibuza yavuze ko uku guhangana no kwiyita abami nta kintu bishobora kuzabagezaho mu muziki. Yabahaye inama avuga ko byaba byiza abahanzi baririmbye ubutumwa bwigisha Abanyarwanda kurusha uko buri wese yakwirirwa ahanganye na bagenzi be avuga ko ari we mwami.
Ati, “Birababaje kubona umuntu yumva indirimbo ye yacuranzwe inshuro ebyiri kuri Radio agatangira kwivuga ibigwi yiyita umwami . Ukumva ngo runaka ni we mwami w’injyana runaka, ese umwami ko tuzi neza ko yimikwa, abo biyita abami ni nde uba wabimitse?”
Akomeza agira ati, “ Dufite imyimvire iri hasi, niba inshingano zawe ari ugutanga ubutumwa ku banyarwanda, waririmbye ukareka kubeshya abantu? Ubwo se uwo muntu wirirwa avuga ngo ni umwami w’injyana runaka, aba yumva nta kintu abura mu mutwe?”
Uyu muhanzi ashimangira ko umuco bamwe muri bagenzi be basigaye barihaye wo kwirirwa bavuga ko ari bo bami, ngo nibabikomeza bizabadindiza kurusha uko byabateza imbere.
Ati, “Nibakore umuziki uhindura sosiyete nyarwanda, abababaye ubaririmbire, ubahumurize, uririmbe ubutumwa bw’amahoro, wigishe abantu. Njye ndambiwe abahanzi birirwa biyita ngo ni abami. Ibyo se bimariye iki abanyarwanda birirwa bumva inkuru zimwe ngo uri umwami? Ririmba, utange ubutumwa, uve mu bwiyemezi no kwirirwa witaka kandi ntacyo ugeza ku bantu.”
Engeneer avuga ko Leta idakwiye kurenganywa ngo ntifasha abahanzi dore ko imyitwarire ya bamwe ituma leta itagira umuhate n’ubushake bwo gushyira amafaranga mu muziki.
Ati, “Reka tubere abahanzi isabune ibogereza imitima, n’umuziki wacu nibwo Leta izawuha agaciro. Ntabwo Leta yaha agaciro umuziki mu gihe yirirwa yumva abahanzi biyita abami. Nonese wasabi inkunga leta gute ngo igufashe kandi uri umwami? Leta yacu, nitubonamo ubushake n’ubushobozi bwo kwigisha abanyarwanda ntakabuza izadufasha.”
REBA INDIRIMBO ENGENEER YISE UMURAGE:
Uyu muhanzi arateganya gushyira hanze album ya kabiri yise Umunyamahirwe nyuma y’indi yise Umurage w’abejo.



















TANGA IGITEKEREZO