00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinga w’udukingirizo “D – Protection” twa Davis D waheze he ?

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 11 February 2024 saa 07:48
Yasuwe :

Mu ntangiro za 2023 umuhanzi Davis D yatangaje umushinga w’udukingirizo yise ‘D Protection’ twari kuzaba turiho n’ifoto ye nk’uko bigaragara ku mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muhanzi Icyishaka David uzwi nka Davis D yavuze ko umushinga wo gucuruza udukingirizo twiswe ‘D Protection’ ugikomeje gusa ngo wadindijwe n’inzira z’ibanze zisabwa kugira ngo tujye ku isoko twujuje ubuziranenge.

Davis D wari umutumirwa mu kiganiro ‘Samedi Détente’ cya Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko bitari koroha ko uyu mushinga wo gucuruza udukingirizo twamwitiriwe ushyirwa mu bikorwa.

Ati “Ni umushinga, kandi hari inzira binyuramo, ni ukugaragaza umushinga ariko bifata urugendo kugira ngo utange ibintu bifite ubuziranenge. Bigeze mu kugakora, hazakurikiraho gusuzuma ubuziranenge bwako, ariko D –Condom rwose abantu bazayambara nta kibazo.”

Davis D aherutse gutangariza IGIHE ko umufatanyabikorwa bari bari gukorana asanzwe akora ubucuruzi bw’udukingirizo, icyabaye kikaba ari uguhindura uburyo twamamazwamo akoresha ifoto ye ndetse bakora n’izina ryatwo.

Uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake ntiyatangaje igihe utu dukingirizo “D Protection ” tuzashyirirwa ku isoko ariko yijeje abakunzi be ko umushinga ugikomeje kandi utazatinda.

umva indirimbo nshya ya Davis D yahuriyemo na Melissa bise “My Dream”

Davis D yatangaje ko izina rya album ye ya kabiri yitegura gushyira hanza izaba yitwa 'Retour du Roi'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages