TMZ yatangaje ko Maurene, umukobwa wa James Comey wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa FBI, yirukanywe ku kazi ke ko kuba umushinjacyaha, mu Biro by’Umushinjacyaha bikorera i New York.
TMZ ivuga ko yagerageje kuvugisha ibiro by’Ubushinjacyaha ngo ibone ibisobanuro birambuye, ariko ntibihabwe.
Maurene Comey azwi cyane no mu zindi manza zikomeye harimo urubanza rwa Jeffrey Epstein na Ghislaine Maxwell, aho yabashije gutuma Maxwell ahamwa n’icyaha.
Se w’uyu mugore, James Comey, asanzwe afitanye ibibazo bya politiki na Perezida Trump, ndetse aherutse kunengwa kubera ubutumwa bwa politiki yashyize kuri Instagram mu ntangiro za 2025.
James Comey yirukanywe na Perezida Donald Trump ubwo yasubiraga mu biro bya Perezida muri uyu mwaka. Trump yigeze kunenga uyu mugabo ku ruhare yagize mu iperereza ku bivugwa ko u Burusiya bwivanze mu matora ya 2016 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Trump yegukanyemo intsinzi.
Diddy wari uhanganye n’ubushinjacyaha bwari buyobowe na Maurene Comey, yahamijwe ibyaha bibiri birimo icyo gutwara abantu hagamije kubakoresha ubusambanyi, cyemejwe ko yakoreye Casandra Ventura wahoze ari umukunzi we, ndetse n’undi mugore wiswe Jane.
Ibyaha Diddy atahamijwe birimo ibyo gukoresha Casandra Ventura na Jane imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi (Racketeer Influenced and Corrupt Organizations Act - RICO).
Ategereje gusomerwa ku wa 3 Ukwakira.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!