Uyu mushinjacyaha Kim Foxx yavuze ko yaretse ibi birego nyuma y’imyanzuro yavuye mu nkiko ebyiri za New York na Illinois muri Chicago, zemeje ko uyu muhanzi afungwa imyaka 30.

Uyu mushinjacyaha yatangaje ko icyatumye R.Kelly akurirwaho ibi birego ari uko Urukiko rwasanze uyu muhanzi akwiriye igifungo yahawe cy'imyaka 30 basanga nta kindi gihano rwarenzaho.

Yatangaje ibi mbere ho umunsi umwe y’iburanisha rijyanye n’ibi birego bishinja uyu muhanzi gusambanya abantu bane, batatu muri bo bakaba bari batarageza imyaka y’ubukure.

Yavuze ko azasaba umucamanza kutaburanisha iki kirego kuri uyu wa Kabiri.

Bamwe mu batanze ubuhamya muri iki kirego, bavuga ko bahawe ubutabera ku gihano cyahawe uyu muhanzi kandi bizera imyanzuro ya Kim Fox wari wahawe iki kirego.

Mu 2019, R. Kelly yashinjwaga n’inkiko zo muri Chicago na New York zahamuhamije ibyaha birimo kwereka abana amashusho y’urukozasoni, gucuruza abakobwa, n’ibindi bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Robert Sylvester Kelly aherutse gukatirwa igifungo cy'imyaka 30 mu rubanza rwa New York akaba ategereje ikindi gihano ku ya 23 Gashyantare 2023 mu rukiko rw’ikirenga rwa Chicago. Hagati aho abashinjacyaha bo muri Hennepin muri leta ya Minnesota, bo ntabwo baratangaza niba bazakomeza kuri ibi birego bishinjwa R.Kelly.

Ukurikije igifungo yakatiwe n’urukiko rw’i New York, uyu muhanzi w'imyaka 56 azasohoka muri gereza afite imyaka 80.