Umusogongero wa filime ’Umbikire Ibanga’ ya Kubana Aimable ivuga ku nshuti ye yafashwe ku ngufu muri Jenoside

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 9 Gashyantare 2019 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Kubana Aimable yakoze filime yise ‘Umbikire Ibanga’ ivuga ku nkuru y’umukobwa wari inshuti ye wafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akamusaba ko atabibwira uwari umukunzi we na we waje kwicwa.

Kubana yamamaye cyane mu ikinamico urunana nka Semana, yakinnye mu zindi kinamico yiyandikiye kandi zakunzwe nk’Ijoro ry’Urukundo n’Iraha ry’Akanya ritamara Ipfa zanyuraga kuri City Radio.

Ni umwe mu baririmbyi b’inkingi za mwambwa mu itorero Abatangampundu ryamenyekanye mu ndirimbo za Kinyarwanda cyane cyane izikoreshwa mu mihango y’ubukwe.

Amaze imyaka irenga itanu aba mu Bufaransa aho akora mu buvuzi bwibanda ku ndwara zo mu mutwe. N’ubwo atacyumvikana cyane mu buhanzi, aho ari aba arimo kwandika ibihangano bishya.

Kimwe mu bikorwa yari ahugiyeho muri iyi minsi ni filime ‘Uzambikire Ibanga’.

Yabwiye IGIHE ko ivuga ku nkuru mpamo y’umukobwa witwaga Umwali Claire biganye kuva mu mashuri abanza kugeza mu cyiciro rusange. Ivuga ku buzima babanyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe muri Saint Paul.

Amwe mu mashusho yayo yafatiwe mu Karere ka Huye kwa sekuru, andi afatirwa Saint Paul mu mujyi wa Kigali ari naho zingiro ry’iyo nkuru.

Ikoze mu buryo bwo kubara inkuru no gukina. Igaragaramo abakinnyi babiri gusa: Mukaseti Pacifique uzwi nka Yvonne mu ikinamico Urunana, ukina mu mwanya wa Claire na Aimable kubana ubwe.

Iyi filime itangira Aimable Kubana ari ku itongo kwa sekuru mu murenge wa Ndora hahoze hitwa Gisanze mu Karere ka Huye, aho abo mu muryango we benshi (nyirakuru, babyara be na nyirarume) bari batuye ariko bakaza kwicwa batwitswe.

Ni ku nshuro ya gatatu yari ahageze mu buzima bwe kuko yahaherukaga mu 2010. Hariyo ikimenyetso cy’imva n’ubwo imibiri itabashije kuboneka.

Ni igice Kubana agaragazamo amarangamutima ye ku buryo bukomeye. Afatwa n’ikiniga agasuka amarira menshi, akitsa umutima kenshi avuga ati “Imana yonyine niyo izi ikiri ku mutima wanjye, si urwango ni agahinda ntashobora gusobanura.”

Ubucuti magara bwa Kubana na Umwali

Kubana avuga ko ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza muri ishuri rya EPA mu Mujyi wa Kigali, ari bwo yahuye na Umwali Claire, barahuza mu buryo budasanzwe, ubucuti bwabo buhinduka ubuvandimwe.

Ati “Claire twahuye mu mwaka wa gatatu niga mu mashuri abanza twicarana ku ntebe imwe kubera ukuntu twagiye twimukana tugakomeza twiga ahantu hamwe kugeza mu mashuri yisumbuye, byageze aho tuba inshuti magara.”

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiye biga mu cyiciro rusange muri APACOPE.

Muri iyo filime hagarukwa ku buryo mu gihe cya Jenoside, kimwe n’abandi bahigwaga, Kubana na Umwali bahungiye muri Saint Paul. Kubana yamusanzeyo mu gihe yakekaga ko yishwe, ariko kubera uburyo isura ye yari yarangijwe ntibyamworoheye kumumenya.

Ati “Ntabwo nakubwira ishusho nakubitanye nayo kuko kumubona byari biteye ubwoba. Bari baramutemaguye nk’abakora imisaraba mu maso n’umuganga wamubonye n’uburyo bamufashije ntabwo babashije kumudoda... Nkimubona narahunze ndirukanka ariko ahita ampamagara mu izina, ndagaruka ndamubwira nti ‘unzi he’?”

Aha muri Saint Paul hari n’umuhungu witwaga Claude wakundanaga na Umwali, nyamara ntiyari yarabashije kumenya umukobwa w’uburanga yari yarihebeye kubera ko isura ye yari yarangiritse cyane.

Kubana ngo yasabye uyu mukobwa ko yamuhuza n’uwo musore ariko arabyanga. Impamvu nta yindi ngo ni uko yari afite gahinda yatewe n’uko abamutemaguye bari babanje no kumufata ku ngufu.

Kubana ati “Yarambwiye ati ‘oya urambikire ibanga.’ Niyo mpamvu filime yitwa Urambikire Ibanga. Ndamubwira nti ‘ese kuki udashaka ko mbimubwira? Yakongera kwishima kuko yari azi ko wapfuye. Arambwira ngo ‘Oya mbikira ibanga na Claude ntuzabimubwire. Ubwo ubona banyangije gutya, banyangije no mu mubiri’.”

Claude yaje kwicwa mu gitero cyahitanye abasore 60 muri St Paul. Umwali akimenya ko uwari umukunzi we yishwe, yicujije icyatumye batongera guhura byibuze ngo yumve ijambo riva mu kanwa ke.

Umwali nubwo yarokotse Jenoside ntiyagize amahirwe yo gukomeza kubaho. Yaje kwicwa na Sida yandujwe n’abamufashe ku ngufu.

Kubana yari abitse iri banga mu myaka 25 yose, avuga ko byari bimuremereye ku mutima ku buryo yumvise ko iki ari cyo gihe cyo kuvuga kugira ngo abantu bavanemo isomo.

Ati “Byari ibintu biremereye imyaka yose, ariko tugira uguhungabana kwinshi nabyo ni uguhangabana kubona ikintu nk’icyo. Nabibitse igihe kirekire ariko cyari igihe ngo abanyarwanda bamenye ibyabaye kuko ni ibiba bifite icyo bitwigisha.”

Iyi filime izerekanwa bwa mbere tariki 07 Mata 2019 ubwo abanyarwanda bazaba bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Azayerekana mu bihugu bitandukanye birimo n’u Bufaransa.

Aimable Kubana yamenyekanye mu buhanzi bw'ikinamico n'indirimbo
Iyi filime Kubana yayubakiye ku nkuru mpamo y'ibyabaye ku mukobwa biganye

Amafoto & Video: Mugwiza Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza