Mu mpera za Gashyantare 2018 nibwo Ringtone Apoko yatangaje byeruye ko ashaka gusimbura Diamond mu mutima wa Zari akamuhoza amarira n’agahinda kose yatewe.
Ibi, byatangiye bisa nk’imikino gusa uko iminsi yagiye ishira Ringtone Apoko yarushagaho gukaza umurego. Yabanje gusengera Zari ubundi amutumaho abantu biciye ku mbuga nkoranyambaga ariko umugore abirenza amaso.
Ringtone yageze ubwo agura inka 40 ahita atanga itangazo ko Zari namwemera azahita azishorera akajya gutanga inkwano muri Uganda. Ibi byose Zari yarabisomaga mu binyamakuru akabifata nk’urwenya.
Uyu muhanzi yagaragaje ko yamaramaje ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Gicurasi 2018 yavuze ko yaguriye Zari imodoka nshya ya Range Rover nk’impano ikomeye yifuzaga kumushyikiriza mu kumuha ikaze muri Kenya.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018, Ringtone Apoko yumvise Zari mu kiganiro kuri Kiss FM yo muri Kenya ahita yatsa imodoka yari yamuguriye arayimushyira gusa yagezeyo undi yamaze kugenda birangira atageze ku ntego ye.
Yahise ashyira kuri Instagram ifoto ye yegamye ku modoka nshya ya Range Rover iriho imitako n’amazina ya Zari avuga ko yababajwe no kuba atageze ku ntego ye gusa abwira abafana ko ‘ijambo yavuze yari arihagazeho’.
Yagize ati “Nkimara kumva ko Zari ari mu kiganiro kuri Kiss FM hamwe na Shaffi, nahise nihutira kumushyikiriza impano ye gusa ku bw’amahirwe make nasanze yavuye kuri Radio. Ntabwo namuguriye imodoka ntafitiye ubushobozi, nayiguze nk’impano y’amasabukuru yose ntabonetsemo mu buzima bwe. Ndimo gusenga ngo uyu mwaka nzahirwe.”
Nubwo uyu musore yiziritse kuri Zari, mu kiganiro yagiranye na Kiss FM yashimangiye ko atamuzi ndetse ko ibyo akora byose nta na kimwe abiziho. Yavuze ko amufata nk’abandi bafana bose barenga miliyoni 3.9 bamukurikira kuri Instagram.
Yagize ati “Ntabwo muzi Ringtone nta n’ubwo ndahura na we, ni ubwa mbere numvise ikintu nk’icyo. Mfite abantu barenga miliyoni 3.9 bankurikira ku rubuga rwa Instagram, ntabwo namenya buri wese unkurikira.”
Zari yakoreye urugendo muri Kenya ku bw’igitaramo gikomeye cyitwa ‘The Colour Purple’ giteganyijwe kubera kuri Uhuru Gardens mu Mujyi wa Nairobi. Mbere y’igitaramo, yasuye abanyeshuri biga kuri Korogocho anafasha abagore barwariye mu Bitaro bya Kayore.
Amwe mu mafoto ya Zari muri Kenya



















TANGA IGITEKEREZO