Niyirora Nshongore Divic w’imyaka 20 wegukanye ikamba rya Mr Elegancy 2018, niwe watoranyijwe kuzahagararira u Rwanda muri Mister Africa International 2018 izabera muri Nigeria guhera mu mpera z’uku kwezi.
Yasoje amashuri yisumbuye umwaka ushize muri Groupe Scolaire Shyogwe i Muhanga. Kuri ubu akora akazi ko kumurika imideli.
Ku rubuga rwa Instagram rw’abategura Mister Africa International banditse bavuga ko banejejwe no gutangaza ko uyu musore ari we uzahagararira u Rwanda uyu mwaka.
Randle ushinzwe itumanaho muri House of Twitch, itegura iri rushanwa yari aherutse kubwira IGIHE ko kugeza ubu mu Rwanda batarabona umusore n’umwe ugomba kuruhagararira.
Ubu ni ubwa gatatu u Rwanda rugiye kwitabira iri rushanwa. Ubwa mbere byari mu 2015 ubwo Turahirwa Moses yabaga Igisonga cya mbere cya Rudasumbwa ndetse no mu mwaka ushize ubwo Jay Rwanda, yahigikaga bagenzi be akegukana ikamba, ubu amaso ahanzwe Niyirora Divic.
Niyirora aje yiyongera ku bandi basore bagera kuri 26 bo mu bihugu bitandukanye muri Afurika bamaze gutangazwa nk’abazahagarira ibihugu byabo muri iri rushanwa rizasozwa ku wa 2 Ukuboza 2018.



















TANGA IGITEKEREZO