Uyu musore wari ufite imyaka 15 ubwo yakoraga aya mahano, we na bagenzi be babiri biyemereye ikindi cyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro ndetse anavuga ko ari we wakuruye imbarutso y’imbunda yarashe Pop Smoke.
Biteganyijwe ko uyu musore w’imyaka 18 na bagenzi be babiri bafite imyaka 18 na 20 bazafungirwa mu kigo cya leta cy’abana bato kugeza bujuje imyaka 25 bakabona kujyanwa muri gereza.
Abasore bane nibo bari bakurikiranyweho iki cyaha gusa amazina yagizwe ibanga kubera imyaka yabo, gusa uwa kane muri bo witwa Corey Walker yashyizwe hanze bitewe n’uko we ubwo ubu bwicanyi bwabaga yari afite imyaka imyaka 19 ubu akaba afite imyaka 22.
Corey Walker ntiyari kumwe na bagenzi be mu rukiko kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023, azagaragaramo ku wa 16 Kamena 2023 mu Mujyi wa Los Angeles aburana ku byaha by’ubwicanyi n’ubujura bwitwaje intwaro.
Pop Smoke warashwe afite imyaka 20, yari umwe mubaraperi batanga icyizere mu muziki wa Drill. Yatangiye kwamamara mu 2018 nubwo indirimbo ze nyinshi zamamaye cyane amaze kwitaba Imana.
Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Welcome to the Party’ , "Dior’ , ‘Meet the Woo’ ‘Gangstas’ n’izindi.
‘Welcome to the Party’, imwe mu ndirimbo za Pop Smoke zamamaye cyane nyuma y’uko yitabye Imana
‘Dior’ indirimbo yatumye Pop Smoke arushaho kumenyekana mu njyana ya Drill


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!