Umutesi Denise ufite ikamba ry’Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2020, avuga uko kwitabira iri rushanwa byamufashije cyane.

Umutesi yemeza ko kuryitabira akanabasha kwegukana ikamba byamufashije kubona amahirwe atandukanye arimo kubona akazi bitamugoye.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Hari ahantu twari tugiye gusaba akazi n’abandi bakobwa bantoranya bavuga ngo byibuza niba afite ikamba rya Miss Rwanda nk’igisonga […] kuki mutatoranya uyu ufite ibyo yarushije abandi?”

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko mu gusaba akazi, uwitabiriye Miss Rwanda iyo abyongeye mu mwirondoro we bituma ashobora kugahabwa byoroshye ugereranyije n’abo bahanganye.

Ati “Nubwo atari ibintu binini byongera amahirwe. Aho utanze CV hose bakabona ko witabiriye Miss Rwanda bakubonamo ibintu byinshi, nko kwigirira icyizere n’ibindi byinshi.”

Umutesi yavuze ko kwitabira Miss Rwanda byamuhesheje amahirwe yo kubona imirimo ivamo ubushobozi butuma yunganira ababyeyi be.

Nubwo yirinze kubitangaza neza, uyu mukobwa yinjiye mu itangazamakuru nyuma yo kwitabira Miss Rwanda aho yagehereye kuri Genesis TV. Kuri ubu akorera Vision FM.

Umutesi kandi ni umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram. Uko gukurikirwa ne benshi bimufasha kubona ibiraka byo kwamamariza ibigo bitandukanye.

Uyu mukobwa avuga ko nyuma yo kuva muri Miss Rwanda, uretse amafaranga y’ishuri iwabo bamwishyurira, ibindi nkenerwa mu buzima bwe bwa buri munsi abasha kubyigurira.

Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ririmbanyije, aho abakobwa 37 bahagarariye Intara zose n’Umujyi wa Kigali batangiye kwishakamo 20 bazajya mu mwiherero.

Amatora yamaze gutangira yaba ayo kuri murandasi hifashishijwe IGIHE.COM ndetse n’aya SMS.

Ikiganiro na Miss Umutesi Denise

Umutesi Denise yabaye Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020
Umutesi Denise yabaye Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020
Umwaka amaranye ikamba, Umutesi yavuze ko yagiye abona imirimo yamuhaye ubushobozi bwo kunganira ababyeyi be
Umwaka amaranye ikamba, Umutesi yavuze ko yagiye abona imirimo yamuhaye ubushobozi bwo kunganira ababyeyi be
Kuva yakwegukana iri kamba, Umutesi Denise yagize amahirwe atandukanye yo kubona imirimo
Kuva yakwegukana iri kamba, Umutesi Denise yagize amahirwe atandukanye yo kubona imirimo
Nubwo ateruye, Umutesi yaciye amarenga y'uko yabonye akazi muri Genesis TV abikesha kuba yaritabiriye Miss Rwanda
Nubwo ateruye, Umutesi yaciye amarenga y'uko yabonye akazi muri Genesis TV abikesha kuba yaritabiriye Miss Rwanda