Hashize umwaka umwe uyu mukobwa yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda akaba yaragarukiye mu cyiciro cya nyuma. Ku gicamunsi cyo ku wa 23 Nzeri 2022 nibwo yasezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyamabaga ze yashimiye abakobwa bose bamuteguriye ibirori byo gusezera ubukumi.
Mu ijoro ryo ku wa 16 Nyakanga 2022 nibwo Umutesi yambitswe impeta na Peter Nasasira ubwo bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu musore.
Peter Nasasira asanzwe akora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo basura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.
Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe ku wa 2 Ukwakira 2022.
Umutesi Léa yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ashyigikiwe n’umuhanzi uri mu bakomeye mu Karere, Alikiba .
Ibi byatumye benshi batangira gucyeka umubano wihariye hagati ye na Alikiba gusa Umutesi yatangaje ko ari inshuti y’umuryango wabo gusa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!