Umutesi yasabwe anakobwa n’umukunzi we nyuma y’uko muri Nzeri bari basezeranye imbere y’amategeko.
Nyuma y’imihango yo gusaba no gukwa yabereye mu busitani bwa Golden Garden buherereye ku musozi wa Rebero, ibirori by’ubukwe bw’aba bombi byakomereje muri EAR Anglican Church aho basezeraniye imbere y’Imana.
Umutesi na Nasasira bari baje gushyigikirwa n’inshuti n’imiryango yabo bombi.
Abitabirye ibi birori bataramiwe n’ itorero Inganzo Ngali n’itsinda rya Ange na Pamella bazwi mu ndirimbo zitandukanye zibanda ku muco gakondo.
Umutesi Léa Byusa yamenyekanye muri Miss Rwanda 2021, aho yari ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, aza kuvugisha benshi barimo n’umuhanzi Alikiba wagaragaje ko amushyigikiye bikomeye.
N’ubwo atagize amahirwe yo kwegukana ikamba, yakomeje kwagura ibikorwa bye mu myidagaduro cyane binyuze muri kompanyi zitanga serivise muri za Protocol ndetse no kwamamariza ibigo bitandukanye.
Umugabo wa Léa , Peter Nasasira we asanzwe akora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo
Amafoto: Yuhi Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!