Tariki ya 2 Kanama 2014 nibwo Nirere Ruth uzwi nka Miss Shanel mu muzikil, yasezeranye imbere y’Imana n’Umufaransa Guillaume Favier, bemeranya kuzabana akaramata. Ubukwe bwabereye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo aba bombi bizihizaga isabukuru y’imyaka itanu ishize biyemeje gutangira urugendo rw’ubuzima bw’umugabo n’umugore.
Abinyujije kuri konti ye ya Twitter, Nirere Shanel yagaragaje ibinezaneza atewe no kuba amaze imaze iki gihe cyose yitwa umugore wa Favier.
Ati “Twishimire imyaka itanu y’ubukwe bwacu, nyuzwe n’urukundo, ubuzima, umuryango n’inshuti, Favier Guillaume ngukunda byasaze.”
Mr and Mrs Favier-Nirere 😊💕
Cheers 🥂 to five years of marriage @FavierGuillaume ndagukunda byasaze ! pic.twitter.com/c8uowI5YhN— Nirere Shanel (@NirereShanel) August 2, 2019
Umugabo we nawe ntiyari kubafasha kwifata ngo ahishe amarangamutima ye kuri uyu munsi w’amateka y’ubuzima bwe. Yibukije Shanel ko amukunda, amubwira ko atifuza kumuva iruhande.
Ati “Imyaka itanu yo gukomeza kubaka urukundo rwacu, umuryango ukomeye kandi wuje urukundo. Ibihe birihuse cyane! Ndagukunda. Turambane!”
Muri iyi myaka itanu Shanel amaranye n’umugabo we bamaze kunguka byinshi birimo n’abana babiri b’abakobwa. Imfura yavutse muri 2015, yibaruka ubuheta muri 2017.
Nirere Shanel yatangiye umuziki yitwa Miss Shanel akaba umwe mu bakobwa bake bitinyuye abandi mu kwinjira muri uru ruganda. Yakunzwe cyane mu ndirimbo ze zirimo “Ndarota”, “Nakutaka” yakoranye na Wyre “In Love Love” yakoranye na Rafiki n’izindi.
N’ubu aracyakora umuziki ariko yimukiye muri gakondo, bitandukanye n’izo abantu benshi bamumenyeho. Shanel kandi ni umukinnyi wa filime, yagaragaye muri “Mercy Of Jungle” iherutse kwegukana igihembo mu iserukiramuco rya FESPACO.



















TANGA IGITEKEREZO