00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoma wa Diamond ku mukobwa wo muri Kenya umurutira abo bakundanye bose

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 December 2018 saa 05:22
Yasuwe :

Diamond Platnumz amaze iminsi mu itangazamakuru avugwa mu nkuru z’urukundo n’abakobwa batandukanye nyuma yo gutandukana na Zari gusa ibyo byose byabaga ari nko kwishimisha by’akanya gato.

Abakobwa benshi bagize umuriri mu kuvugwa mu rukundo na we barimo Hamissa Mobetto banafitanye umwana, Kim Nana n’abandi, hari n’abakemanze umubano amaze iminsi afitanye na Shaddy Boo wo mu Rwanda.

Ibi byose byashyizweho akadomo mu cyumweru gishize, Diamond atangira kuvugwa mu rukundo n’umunyamakurukazi wo muri Kenya witwa Tanasha Oketch.

Uyu muhanzi nawe yarabishimangiye mu mashusho yashyize hanze avuga ko uyu mukobwa afite ubwiza karemano bushobora no kugaragarira umuntu wamurebera mu gicucucu.

Diamond Platnumz yongeye kwerura urukundo rwe n’uyu mukobwa ku wa Gatandatu ubwo Tanasha yajyaga kumwakira ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta i Nairobi aho yari agiye muri iki gihugu mu gitaramo cya Wasafi.

Ubu noneho uyu muhanzi yongeye gutungurana ubwo mu kiganiro aherutse kugirana na Ijumaa Newspaper yavuze ko uretse kuba Tanasha ari mwiza anarusha abandi bagore bose bakundanye barimo na Zari kuba ateye neza.

Yanavuze ko mu bagore n’abakobwa bose bakundanye mu bihe byashize nta n’umwe wigeze ashaka ko barushinga ariko Tanasha we akaba yaramwemereye kuba umugore we mu buryo bwemewe.

Ati “Tanasha ni we mukobwa wenyine wanyeretse ko umubano wacu ufite gahunda. Kubera uko ari umwizerwa mboneyeho kuvuga ku mugaragaro ko ariwe rukumbi nzashyingiranwa nawe.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko Tanasha afite byose yahoze arota ku mugore bazarushinga.

Ati “Murabizi ko buri mugabo aba ashaka umugore ukurura abantu, uteye neza ndetse unafite ibindi byinshi byiza ku mubiri we. Nyuma yo kubona ibyo byose kuri Tanasha, naranyuzwe birenze urugero.”

Diamond mu kiganiro kandi yanahishuye ko uyu mukobwa aherutse kumwereka umuryango we.

Yanavuze ko kuba yumva Tanasha ariyo mahitamo ari uko ari umukobwa wihariye.

Ati “Nta mugore n’umwe mu buzima bwanjye yaba ubw’ahahise n’ubwo ndimo uyu munsi, wigeze agira ubwiza bukabije n’imyitwarire nk’ibyo nabonanye Tanasha, unateye neza nka we.”

Tanasha afite imyaka 22, avuka kuri se ukomoka mu Butaliyani na nyina wo Kenya.

Mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka Diamond Platnumz nibwo yatandukanye na Zari bari bamaze imyaka ine bakundana banafitanye abana babiri.

Mu Ugushyingo byavuzwe ko Diamond ari mu rukundo n’umukobwa ugaragara mu ndirimbo z’abahanzi witwa Lilian Kessy uzwi nka Kim Nana.

Icyo gihe na nyina w’uyu muhanzi yari yahamije iby’uru rukundo ndetse anavuga ko uyu mukobwa ari kwigishwa ibijyanye n’amahame ya Islam Diamond asanzwe abarizwamo.

Diamond na Tanasha bari mu rukundo rweruye
Imiterere y'uyu mukobwa yishe mu mutwe Diamond
Tanasha Donna yamaze kwigarurira umutima wa Diamond Platnumz
Tanasha afite inkomoko ku mubyeyi wo mu Butaliyani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages