Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2019, witabiriwe n’inshuti n’imiryango ku mpande zombi.

Iri sezereno bahamirije imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda ni iriharurira inzira indi mihango isigaye yo gusaba no gukwa izaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 kamena 2019 no gusezerana imbere y’Imana bizaba tariki 06 Kamena 2019 muri Paruwasi Saint Michel muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Murenzi azaba yegukanye uyu mukobwa w’imyaka 21, wari ufite inzozi zo kuzaba Nyampinga w’u Rwanda 2017 ariko ntibimukundire.

Urukundo rwa Umutoni Pamella na Kevin Murenzi rwatangiye gusakara mu 2018, ubwo akenshi uyu musore yakundaga gushyira hanze amafoto ari kumwe na Umutoni agaragaza ko yamwihebeye.

Mutoni Pamella na Murenzi Kevin bari baherekejwe n'abo mu miryango yabo
Mutoni Pamella na Murenzi Kevin bari baherekejwe n'abo mu miryango yabo
Mutoni Pamella n'umugabo we Murenzi Kevin bagiye kubana akaramata
Mutoni Pamella n'umugabo we Murenzi Kevin bagiye kubana akaramata