Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu inshuti n’imiryango bari bashagaye Murenzi Kevin na Umutoni Pamella, bahana isezerano muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Mikayile [Saint Michael] muri Arikidiyosezi ya Kigali.
Uyu mukobwa wahatanye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, akanagera muri 15 ba mbere mu 2017, yemeye imbere y’Imana kugandukira Murenzi Kevin, kandi akamukunda mu byiza no mu bibi.
Amanitse ikiganza cy’iburyo Murenzi Kevin wemeye gusiga se agashaka uyu mukobwa w’ikimero, yemeye ko azamukunda iteka ryose, haba mu byago cyangwa mu makuba.
Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa mu mwaka wa 2018, ariko bakajya babihishahisha. Ku wa 26 Mata 2019 bahurije hamwe inshuti n’abavandimwe ku Kicukiro babereka ibijyanye na gahunda y’ubukwe byose.
Ku wa 31 Gicurasi 2019 basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera, imihango yo gusaba no gukwa yabaye tariki 01 Kamena.
Umutoni Pamella w’imyaka 21 abaye umukobwa wa kabiri ukoze ubukwe mu bari bahatanye muri Miss Rwanda 2017 nyuma Umutoniwase Belinda wakoze ubukwe muri uwo mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO