Uyu munyarwandakazi ubana na nyina mu mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona, ahataniye iri kamba n’abandi bakobwa icyenda bakomoka mu bindi bihugu bya Afurika.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko kuba ahagarariye u Rwanda ari ishema, bikaba bigiye gutuma avuganira abana b’abakobwa bo muri Afurika yose bakunze guhura n’ihohoterwa.
Ati “Ni ishema kuri njye no ku gihugu cyanjye kuba ndi guhatanira ikamba rya Miss Africa Arizona, ariko bizaba akarusho igihe nzaba naryegukanye. Nintorwa mfite gahunda yo kuza muri Afurika nkagira icyo nkora ku ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa mu bihugu bitandukanye.”
Umutoni yageze muri Amerika mu 2016. Yiga ibijyanye n’amabanki muri Metro Tech High School, aho ateganya kurangiza mu 2019.
Yakomeje avuga ko yahisemo kwiyamamariza kuba nyampinga wa Afurika muri Arizona ashaka kwereka abana b’abakobwa ko badakwiye kwitinya, no kugira ngo abashe kugera ku ntego ye yo kuvuganira abakobwa bakunze gushyingirwa ku ngufu bakiri bato.
Umutoni ahanganye n’abandi bakobwa bo mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Senegal, Kenya, RDC, Sudani y’Epfo, Cameroon, Africa y’Epfo, Nigeria na Zimbabwe.
Itora ryo ku mbuga nkoranyambaga rizatangira kuri uyu wa Mbere aho umukobwa uzahiga abandi mu kugira amajwi menshi azahita agirwa Miss Populality w’iri rushanwa.
Igikorwa cyo kwambika ikamba umukobwa uzahiga abandi kizaba kuwa 10 Ugushyingo 2018 ahitwa Bulpitt Auditorium muri Phoenix.
Mu nshuro esheshatu zabanje muri iri rushanwa, nta munyarwandakazi uraryegukana gusa Umutoni avuga ko kuri iyi nshuro yifuza gukora amateka.



















TANGA IGITEKEREZO