Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Kanama 2019 nibwo hatoranyijwe abakobwa batanu ba mbere bazatahana muri iri rushanwa, barimo amazina yamenyekanye mu irushanwa rya Miss Rwanda muri uyu mwaka.
Abakobwa batanu mu biyandikishije kuri interineti nibo bahamagajwe ku ikubitiro n’abateguye iri rushanwa. Abo barimo Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Popularity Rwanda 2018, anatorwa nka Miss Earth Rwanda 2018 anitabira iri rushanwa ku rwego rw’Isi ryabereye muri Philippines.
Hari kandi Umuhoza Karen witabiriye Miss Rwanda 2018, Neima Nina, Mutoni Queen Peace, na Umwali Sandrine.
Aba bakobwa bose banyuze imbere y’akanama nkempurampaka kari kagizwe na Dan Kwizera uyobora Uno Fashion Agency, Uwase Clementine wahagaririye u Rwanda muri Miss Supranational 2018 na Christella Mucyo uri mu bategura iki gikorwa.
Muri iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Kigali, abakobwa biyerekanye mu ntambuko, banabazwa ibibazo by’ubumenyi rusange, birangira bose bemerewe gukomeza.
Irindi jonjora riteganyijwe kuba kuri iki cyumweru hatoranywa abandi bakobwa bazahatana mu irushanwa ry’uyu mwaka, naho inshuro ya gatatu ari nayo yanyuma hazaba hatoranywa abazitabira irushanwa, izaba tariki 11 Kanama 2019.
Abakobwa bazaba batsinze iri jonjora nibo bazagera ku cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019.
Aba bakobwa bazajyanwa mu mwiherero w’iminsi itanu uzatangira ku wa 03 Nzeri, ku wa 06 Nzeri habeho ijoro ryo kwerekana impano mu gihe ku wa 07 Nzeri hazabaho igikorwa cyo gutoranya umukobwa uhiga abandi, akazaserukira u Rwanda muri Miss Supranational muri Pologne.



















TANGA IGITEKEREZO