Uyu mukobwa w’imyaka 18 yamenyekanye kubera gutega moto ubwo bajyaga aho bahagurukira berekeza mu mwiherero wa Miss Rwanda 2018 mu gihe abandi bari bagiye n’imodoka.

Ari muri Philippines aho ahatanye n’abandi bakobwa 89 bitabiriye iri rushanwa.

Yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018. Icyo gihe yari yakerereweho iminsi itandatu ugereranyije n’igihe bagenzi be bagereye aho irushanwa ribera.

Umutoniwase ari mu itsinda ryiswe ‘Fire’ rimaze kwiyerekana mu byiciro bitandukanye birimo icyo mu mwambaro wo kugaragaza imiterere uzwi nka bikini, kwambara amakanzu maremare, imyenda yambarwa mu bushyuhe no kwerekana impano.

Mu kwerekana impano ho ntiyigeze ahatana kubera ko we na bagenzi be bari muri Fire bari bagiye gufungura ikirwa cyitwa Boracay.

Muri ibi byiciro byose nta na hamwe yegukanyemo umudali, gusa aracyafite icyizere cyo kugera kure.

Mu kiganiro yahaye IGIHE yagize ati “Birashoboka ko nshobora kuza mu mu myanya y’imbere ariko sinabihamya neza kubera ko andi matsinda tudakunda kumenya uko bimeze ngo umuntu abe yamenya uko yiha amanota.”

Ibirori byo kwambika ikamba umukobwa uzahiga abandi muri Miss Earth 2018, bizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ukwakira i saa sita z’amanywa ku isaha y’ i Kigali [saa kumi n’imwe muri Philippines] mu nzu y’imyidagaduro ya Mall of Asia Arena.

Umutoniwase ahatanye n'abandi bakobwa 89
Umutoniwase ahatanye n'abandi bakobwa 89
Uyu mukobwa ahagarariye u Rwanda yiteguye guhesha ishema igihugu cye
Uyu mukobwa ahagarariye u Rwanda yiteguye guhesha ishema igihugu cye
Nubwo mu byiciro byose by'irushanwa nta na kimwe yigeze yegukanamo umudali, aracyafite icyizere
Nubwo mu byiciro byose by'irushanwa nta na kimwe yigeze yegukanamo umudali, aracyafite icyizere