Umukobwa watsinze iri rushanwa ryari rimaze ibyumweru bitatu ribera muri Nigeria yitwa Lorriane Nadal, yari ahatanye n’abakobwa baturuka mu bihugu 53 ku Mugabane wa Afurika.
Mu ijoro ryo gutora Miss University Africa abakobwa bose uko ari 54 babanje kwitabira umuhango wo gusangira na Guverineri w’Intara ya Rivers ari nayo irushanwa ryabereyemo. Guverineri yashimiye aba bakobwa ku bw’ibikorwa by’urukundo bakoreye mu gace ayobora ndetse abifuriza intsinzi bose.
Umutoniwase Linda [usanzwe ari igisonga cya kabiri mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017] yasoje irushanwa abashije kuza mu bakobwa icumi ba mbere bagaragaje ubuhanga n’igikundiro harebewe ku manota yatanzwe n’abakurikiye irushanwa ndetse n’akanama nkemurampaka.
Ibihugu byaje muri Top11 harimo Gambia, Tanzania, Nigeria, Uganda, Somalia, Eritrea, Tunisia, Ethiopia, Sao Tome ndetse n’u Rwanda.
Irushanwa ryarangiye umukobwa witwa Lorriane Nadal wo muri Mauritius yambitswe ikamba rya Miss University Africa 2017. Yagaragiwe na Nyampinga wa Somalia wabaye igisonga cya mbere naho uwa Uganda aba igisonga cya kabiri.
Miss University Africa yatangiye mu 2010, u Rwanda rwaherukaga guhagararirwa mu mwaka wa 2012, icyo gihe hagiyeyo uwari Nyampinga w’Igihugu Mutesi Aurore gusa ntiyabashije gutahana ikamba.
Amwe mu mafoto ya Umutoniwase Linda muri Miss University Africa



















TANGA IGITEKEREZO