Mukabashambo yaje mu bakobwa batandatu baboneye itike mu Majyaruguru barimo Tumuhorane Blaise (No 13), Mukangwije Rosine (No 14), Umubyeyi Natacha (No 1), Urujeni Melissa (No 9) na Umuhoza Doreen (No 3).

Mukabashambo Phionah afite imyaka 19 yari yambaye nimero umunani, yiga mu mwaka wa mbere wa kaminuza mu ishami ry’amategeko.

Yagize ati “Ikintu numva cyatuma mba nyampinga w’u Rwanda ni icyizere nifitiye. Icyizere kirava mu mutwe wanjye n’ibyo nize.’’

Ntabwo iki gisubizo cye cyanyuze akanama nkemurampaka yongera kubazwa ikintu gifatika azakora abaye nyampinga w’u Rwanda 2020.

Ati “Impamvu numva naba nyampinga w’u Rwanda 2020 ni uko hari icyo nshaka kumarira igihugu ku iterambere rusange ndetse nkaba mfite umushinga ujyanye no guhangana n’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu.”

Mushambokazi bavukana we yari ari bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018 ku itike y’Intara y’Amajyepfo.

Mukabashambo Phionah uvukana na Mushambokazi Jordan yabonye itike yo gukomeza muri Miss Rwanda 2020
Mukabashambo Phionah uvukana na Mushambokazi Jordan yabonye itike yo gukomeza muri Miss Rwanda 2020
Mukabashambo ubwo yari ari imbere y'akanama nkemurampaka
Mukabashambo ubwo yari ari imbere y'akanama nkemurampaka
Mushambokazi Jordan ni umwe mu bitabiriye  Miss Rwanda 2018  ntiyabashe kwegukana ikamba
Mushambokazi Jordan ni umwe mu bitabiriye Miss Rwanda 2018 ntiyabashe kwegukana ikamba