Massamba yabivuze mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio, agaruka ku matora u Rwanda rwitegura.
Yavuze ko muri aya matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka ari ho Abanyarwanda bakwiye kongera kugaragariza ko bakunda Umukuru w’Igihugu.
Ati ”Tumaze imyaka 30 iki gihugu kivutse, cyari cyarangiritse kubera politiki mbi. Twagize Imana tugira Umugaba w’Ikirenga, akora uko ashoboye kose asubiza igihugu ku murongo. Yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, yayoboye urugamba aduha intsinzi. Kuba rero hari amatora ni ikimenyetso gikomeye cyane Abanyarwanda bari banyotewe kugira ngo bamugaragarize ko bamukunda.”
Massamba Intore yasobanuye uburyo amatora ari ikintu cy’ingenzi kuri buri Munyarwanda ugejeje imyaka yo gutora.
Ati ”Ni ubuzima bw’igihugu uba uhaye icyerekezo, ugomba gutora uwo wifuza ko yakuyobora, ni ubuzima bwawe n’abawe kuko ugira uburenganzira busesuye mu gihugu cyawe."
Yakomeje agira ati "Ubundi buri wese akwiriye kuzatora Perezida Kagame kuko yubatse igihugu agikura ku busa, rero mukwiriye kwerekana ko mumushyigikiye kugira ngo muzagire ubuzima bwiza. Umuntu umeze nka Perezida Kagame abaho rimwe mu myaka 100, hari n’igihe nta wundi Kagame wazongera kubaho”
Yagaragaje ibikorwa bya Perezida Kagame nk’intwaro ihamya ko ari we muyobozi ubereye Abanyarwanda.
Ati "Erega si mu Rwanda gusa, no muri Afurika baramutse bakoze amatora yatorerwa kuyobora Umugabane wose kuko ibyo yakoze bigera ku Isi hose.”
Massamba wabaye impunzi aho yahungiye i Burundi, ari mu basirikare bagize uruhare ku rugamba rwo kubohora igihugu, aho na nyuma yaho yakomeje guhimba ibihangano bikangurira Abanyarwanda kuryoherwa n’ubuzima.
Ati ”Nta nganzo nta buhanzi, ubuzima burabiha kandi iyo urebye imyaka 30 ishize nakoze ibihangano byubaka umuryango. Ubu tugeze muri ya myaka aho abana bacu ari bo bashyingirwa, iki gihugu cyatunganyijwe neza, kiri mu nzira nziza, twifuza ko n’abato bakomereza muri iyo nzira nziza. Iyo myaka 30 yagize akamaro ku bijyanye no kwiyubaka, gutanga amasomo ku rubyiruko kugira ngo hatazagira abadukura mu gihugu twubatse bituvunnye”.
Reba ikiganiro cyose aho Massamba Intore yasabye Abanyarwanda gushishoza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!