Ugereranyije n’ibindi bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, umuziki warwo niwo uri hasi cyane urebye urwego umuziki wo muri Tanzania uriho ukareba uwa Kenya , Uganda n’ahandi usanga hari byinshi bikwiriye gukorwa.
Bigaragarira cyane mu mubare w’abahanzi bamenyekanye ku rwego mpuzamahanga muri ibyo bihugu , abatumirwa mu bitaramo bikomeye hirya no hino bakishyurwa akayabo n’ibindi.
Muri ibi bihugu byose bafite abahanzi bakomeye banagiye begukana ibihembo bikomeye ku rwego rwa Afurika n’ahandi.
Bitandukanye no mu Rwanda, ho usanga umuhanzi azwi mu gihugu yagera hanze agasanga ntazwi.
Mu gushaka kumenya impamvu, IGIHE yagerageje kureba impamvu mu by’ukuri itera iki kibazo, ivugana n’abantu batandukanya bazi byinshi ku muziki.
Mu kiganiro na Kabendera Tidjara, umunyamakuru wa RBA, ukurikirana umuziki cyane cyane uwo mu karere, yemeza ko n’ubwo igihugu kikiri kwiyubaka, ariko umuziki wakabye wararenze aho uri iyo bitabamo uburangare.
Ati “Abahanzi b’ahandi bazi kwimenyekanisha.Bazi icyo bashaka kurusha abo mu Rwanda[…] Njyewe amakosa sinjya nyashyira mu itangazamakuru kuko ubu imiziki nyarwanda isigaye ikinwa.”
Janvier Nshimiyumukiza, umunyamakuru uzwi ku izina rya Popote ukorera Radio Isango Star mu kiganiro cy’Igiswayile akanifashisha imiziki yo mu karere ka Afurika y’Ibirasizuba, we avuga ko biterwa n’uko ubukungu bw’ibi bihugu buri hejuru y’ubw’u Rwanda.
Ati “Bigendana n’uko ubukungu bw’ibyo bihugu nabyo buri hejuru y’ubwacu. Indi mbogamizi ni ururimi rw’itangazamakuru ryacu kuko 95% y’ibinyamakuru byo mu Rwanda bikoresha Ikinyarwanda gusa kitumvwa na benshi no mu karere.”
Uyu musore yakomeje avuga hakenewe n’ishoramari mu muziki kuko bikozwe neza byafasha umuziki kuzamuka ukinjiriza igihugu amafaranga nk’uko ahandi bigenda.
Adams Aboubakar uzwi nka DJ Adams we yabwiye IGIHE ko akavuyo kaba mu muziki bituma mu Rwanda nta ruganda rwawo ruhaba ikaba ariyo ntandaro.
Ati” Ikintu kitiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ni umuziki gusa. Indirimbo zacu ziba ari inyiganano hafi ya zose. Ntabwo rero abanyamusanze bazaza kugura ibirayi Nyabugogo. Haracyaburamo akantu ka Kinyarwanda. Kuki Nsengiyumva ari we uri kugera ahantu hose agakubita abantu hasi ku ndirimbo ze ebyiri ari kumwe n’abo mwita ibyamamare?”
Producer Jay P uri mu batunganya indirimbo barambye mu mwuga yabwiye IGIHE ko igituma umuziki udatera imbere ari abahanzi nyarwanda bigana uko ab’ahandi baririmba ariko ntibigane uko bakora akandi kazi kose kaza nyuma yo gukora indirimbo.
Ati “Abahanzi nyarwanda bigana uko ahandi baririmba ariko ntabwo bazi kwigana uko bashyira ho amakipe abafasha muri byose. Barikubira. Bafite inda nini.”
Yakomeje agira ati “Abahanzi bacu barahangana aho gufatanya. Hari irushanwa ryabateraga kumva bahanganye ariko ubu ntirikiba ho. Bahuze imbaraga bareke kuzitatanya.”
Aba bose bahurije ku kuba abahanzi badashyira hamwe, abahanzi bakora ku giti cyabo kurusha uko bakorana n’abafite aho bahuriye n’umuziki mu gushaka iterambere rusanjye ry’uruganda.
Ubwinshi bw’abaturage
Jay P avuga abahanzi ari benshi ugereranyije n’abaturage bari mu gihugu akemeza ko byari bikwiye ko bamwe basohoka bakajya ku isoko mpuzamahanga.
Ati “Abahanzi bacu ni benshi ugereranyije n’abaturage dufite, byari bikwiye ko bamwe bagenda basohoka ku isoko rya hano imbere kuko nta n’irihari urebye, bagatekereza ku isoko ryo hanze y’u Rwanda. Ururimi abahanzi bacu baririmba narwo ni ikibazo. Ejo bundi batwatse umuhanzi ufite indirimbo y’igifaransa mu nama ya Francophonie turamubura.”
Popote na we yunze mu rya Jay P yemeza ko kuba mu Rwanda hari abaturage bake nabyo hari ingaruka mbi bigira ku muzikia.
Ati “Abaturage bacu ni bake.Ushobora gusanga umuhanzi ukizamuka wo muri Tanzania aba afite indirimbo ikunzwe n’abantu baruta abanyarwanda twese kuko igihugu gifite abaturage benshi cyane.”
Ubufatanye nicyo bose bahurizaho niba koko abahanzi nyarwanda bashaka kugira aho bagera.
Izina ryose ry’umuhanzi ukomeye mu karere riba rifite ikipe nini iri inyuma yaryo, atari inshuti zabo na bene wabo nk’uko mu Rwanda akenshi bikorwa ahubwo ari abo bakorana mu muziki nk’akazi.



















TANGA IGITEKEREZO