00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuziki wo muri iyi minsi ni umwanda! P Fla asanga urwishe Hip Hop rukiyirimo (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 March 2024 saa 10:25
Yasuwe :

P Fla na Khalfan bongeye kumvikana bikoma itangazamakuru ryakunze kuryamira injyana ya Hip Hop rigatonesha izindi kabone nubwo abazikora baba bakora ibyo bahamya ko atari byiza.

Ibi P Fla na Khalfan Govinda babigarutseho mu kiganiro ‘Kulture Talk’ bagiranye na IGIHE, ikiganiro cyibanze ku hahise ha Hip Hop y’u Rwanda aho ihagaze uyu munsi ndetse n’aho iri kwerekeza.

Muri iki kiganiro P Fla yagaragaje ko Hip Hop yari mu njyana zari zikunzwe cyane kurusha izindi mu myaka yatambutse, atunga agatoki itangazamakuru ryagiye rigaragaza abakora iyi njyana nk’abanyamafuti mu rwego rwo gucira inzira izindi njyana.

P Fla yagaragaje ko injyana ya Hip Hop yagiye ihindanywa n’inkuru z’imyitwarire mibi y’Abaraperi bigatwererwa injyana ndetse birangira biyigizeho ingaruka zifatika.

Ati “Ntawe nsuzuguye ariko mbona byarapfiriye mu itangazamakuru […] wenda Abaraperi dufite amakosa nta kibazo reka tubyemere, ariko ni ko Isi iteye ntabwo ari ibintu by’abaraperi gusa, ntabwo byari bikwiye ko byose byikorezwa injyana. Navuga ko itangazamakuru ariryo ryatumye iyi njyana isubira inyuma.”

Nubwo ibi byose byabaye P Fla ahamya ko batigeze bacika intege ahubwo bakomeje gukora nubwo ibihangano byabo bidakunze gucurangwa.

Ku rundi ruhande igiteye inkeke kuri uyu muraperi, ni uko ibyababayeho n’uyu munsi biri kuba kuri bagenzi be bashya mu muziki w’u Rwanda.

Ati “Reka nguhe urugero, Racine umwaka ushize yasohoye album nziza ariko nta muntu wigeze ayivugaho. Niba mutifuza gufasha umwana nk’uriya ufite impano ni inde mushaka gufasha koko?"

"N’abandi mufasha murababeshya! Ntabwo bikiri ugufasha abantu ahubwo byabaye ubucuruzi. Ntabwo tucyita ku mpano kuko bibaye ari icyo ntabwo indirimbo zacu zose wasanga zivuga kimwe, turi gushishurana ariko nta muntu ushaka kubivuga.”

P Fla yagaragaje umuziki wo muri iyi minsi nk’ufite ikibazo kuko indirimbo ziri gucurangwa cyane usanga zose zivuga kimwe, nta muhanzi ugifite umwihariko.

Ati “Umuziki wo muri iyi minsi ni umwanda, ibaze ko indirimbo 10 zicurangwa cyane usanga zivuga kimwe. Nta muhanzi ukigira injyana ye ngo wumve afite umwihariko we.”

Iki kiganiro P Fla yagihuriyemo na Khalfan Govinda we wagarahaje ko amafaranga ari mu biri gutuma umuziki w’abahanzi bo mu Rwanda upfa.

Ati “Umuziki wa cyera rwari urukundo, muri iyi minsi umuziki wabaye amafaranga. Bigeze ku rwego rw’uko kugira ngo wumve indirimbo ya Hip Hop kuri radio ari uko waba wakoranye n’umuririmbyi cyangwa ari ibintu bibacitse.”

P Fla yasabye ko itangazamakuru rikwiye gufasha abahanzi bose kimwe bityo abakunzi b’umuziki bakihitiramo ibyo bakunda.

Ku rundi ruhande, uyu muraperi yasabye abahanzi bagenzi be bashya mu muziki kugerageza kuririmba ibihangano bifite ubutumwa.

Ati “Rimwe na rimwe mujye munyuzamo muririmbe ubutumwa buba bukenewe, muririmbe urukundo rwose ariko mwibuke ko hari abana bato baba bari kubumva, by’umwihariko abana b’abakobwa ntabwo bakwiye gukura bumva ubutumwa buri kuririmbwa muri iyi minsi.”

Khalfan we yibukije abahanzi ko umuziki urimo ubutumwa udasaza, asaba abahanzi bakiri bashya mu muziki kwirinda ubwamamare bushashagirana nk’umuriro w’amashara.

Ku rundi ruhande P Fla yasabye abaraperi kwishyira hamwe no gufashanya mu rwego rwo gutezanya imbere, ati “Niba abantu batwanze ni cyo gihe twakwishyize hamwe tugahuza imbaraga, niba nasohoye indirimbo tukayisunika, n’undi bikagenda gutyo.”

P Fla yagaragaje ko itangazamakuru ariryo ryagiye ripyinagaza Hip Hop ndetse ahamya ko n'ubu itorohewe
Yaba Khalfan na P Fla basabye abahanzi gukora umuziki urimo ubutumwa kuruta kuririmba ibintu bidafitiye sosiyete umumaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages