Iri serukiramuco rya ‘Giants of Africa’ biteganyijwe ko rizabera i Kigali kuva ku wa 27 Nyakanga 2025 kugeza ku wa 2 Kanama 2025.

Ayra Starr utegerejwe i Kigali azatarama mu gitaramo giteganyijwe ku wa 2 Kanama 2025, akazagihuriramo na The Ben, Kizz Daniel na Timaya mu birori byo gusoza iri serukiramuco rya Giants of Africa.

Uretse Ayra Starr wongewe mu gitaramo cyo gusoza iri serukiramuco, Alyn Sano na we yongewe mu bazatarama mu birori byo kurifungura azahuriramo n’abarimo Boukuru, Ruti Joel, Kevin Kade, Chriss Eazy na Uncle Waffles bazaba bafatanya na Sherrie Silver.

Uyu muhanzi agiye kuza mu Rwanda nyuma y’igihe kinini sosiyete zitandukanye zigerageza kumukoresha ariko ibiciro bye biri hejuru bigatuma zinanirwa.

Mu Ugushyingo 2024 yagombaga gutaramira i Kigali, ariko byarangiye bidakunze kuko amafaranga yashakaga n’ibyagombaga kumugendaho bitari bihuye n’ingengo y’imari abashakaga kumutumira bari bafite.

Si ubwa mbere uyu muhanzikazi yari avuzwe i Kigali, kuko no mu 2023 ubwo ubuyobozi bwa 1:55 AM Ltd bwaherukaga muri Nigeria bwari bwemeje ko bashobora kumutumira ariko birangira amaso aheze mu kirere ku bakunzi be.

Ayra Starr agiye kuza i Kigali yicinya icyara

Ayra Starr utegerejwe i Kigali agiye kuza mu Rwanda mu gihe ari mu byishimo, kuko uyu mukobwa w’imyaka 23 yamaze kuba umwe mu babarizwa muri sosiyete ya Roc Nation, ya Jay-Z ireberera inyungu z’abahanzi batandukanye bakomeye ndetse n’abakinnyi b’imikino itandukanye.

Ibi bibaye nyuma yaho Roc Nation yashimiye mu minsi ishize uyu muririmbyi ku ntsinzi ye ya mbere ya BET Award yegukanye ubwo yatwaraga igihembo cya ‘Best International Act’. Ibintu benshi bafashe nk’ikimenyetso cy’ibanze cy’ubufatanye bushobora kuba buri mu nzira.

Ayra Starr aheruka gutangaza ko agiye gusohora indirimbo nshya yise Hot Body, biteganyijwe ko izajya hanze ibifashijwemo na Roc Nation.

Nubwo nta nyandiko zemeza amasezerano hagati ya Roc Nation na Ayra Starr zigeze zitangazwa ku mugaragaro, ibimenyetso bigaragaza ko uyu mukobwa agikomeje gukorana na Mavin Records, ariko akanashyirwa mu maboko ya Roc Nation mu bijyanye no kumucungira inyungu no guteza imbere ibikorwa bye bya muzika.

Ayra Starr yinjiye mu ruhando rw’abahanzi b’Abanya-Nigeria bamaze gukorana na Roc Nation, barimo Tiwa Savage na Wizkid bakoranye nayo mu 2016 na Burna Boy wakoranye na yo mu 2017.

Roc Nation kugeza ubu ireberera inyungu abahanzi batandukanye bakomeye ku Isi barimo Rihanna, Meek Mill, J.Cole, Lil Uzi Vert, Alicia Keys, Megan Thee Stallion, Kelly Rowland, umunyarwandakazi Marie Pierra Kakoma uzwi nka Lous and the Yakuza n’abandi batandukanye.

Incamake ku buzima bwa Ayra Starr…

Kimwe n’abandi bahanzi benshi Ayra Starr ntabwo yavukiye mu muryango ukize, ndetse mu mu myaka umunani ishize yabaye umucuruzi uciriritse w’imboga n’imbuto ku muhanda bimwe bizwi nk’ubuzunguzayi, gusa ubu ni umwe mu bahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika.

Uyu wahoze ari mucuruzi w’imboga wahindutse umunyamuziki, yishyuza ku gikorwa kimwe cyonyine cyangwa igitaramo kimara iminota 30 cyishyuzwa $500.000 (arenga miliyoni 719 Frw), ariko ni amafaranga ashobora guhinduka bitewe n’ibihe.

Uyu munyamuziki wavukiye muri Bénin mu 2002 ku babyeyi bafite inkomoko muri Nigeria, yigeze gutangariza abamukurikira kuri Instagram ko azahora ashimira Imana kubera ibyiza ikomeje kumugezaho.

Aya ni amagambo yanditse mu 2023, yifashishije ifoto y’isoko rito riciritse ridasakaye, avuga ko icyo gihe hari hashize imyaka itandatu ishize na we aricururizamo imboga n’imbuto ari kumwe na Nyirakuru akaririmbira abantu bose ariko ubu basigaye bamwishyura kugira ngo bamurebe aririmba.

Uyu muhanzi ubwo yari afite imyaka itandatu, yakundaga kurwanira kujya mu baririmbyi b’imbere batera indirimbo muri korali.

Umuryango we wimukiye i Lagos atangiye amashuri yisumbuye biturutse ku mirimo ya se y’ubushabitsi.

Bitewe n’uko nta nshuti nyinshi yari afite, yigiriye inama yo kujya muri korali y’ishuri mu rwego rwo gushaka icyo ahugiraho. Ubwo yari muri kaminuza ‘Les Cours Sonou University’ aho yize ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga na Politiki, abanyeshuri bagenzi be bahoraga bamuserereza kubera ko yagaragaraga nk’umwana muto cyane.

Mu rwego rwo kwima amatwi abamwibasira, yagendaga ku ishuri yumva imiziki ya Nicki Minaj umuhanda wose adashaka kugira uwo yumva amuvugaho.

Uyu mukobwa mukuru iwabo yavutse mu muryango w’abahungu babiri na we, ni bo yifashisha mu bikorwa bitandukanye bya muzika nko kwandika, gutunganya indirimbo n’ibindi.

Muri Kanama 2018 ubwo yari arangije kaminuza yabaye umunyamideli muri Sosiyete ya Quove Models y’i Lagos.

Uyu mukobwa mu 2019 yatangiye kujya aririmba indirimbo z’abandi bahanzi nka Omah Lay, 2Face Idibia akazishyira kuri Instagram.

Icyo gihe ni na bwo yagize amahirwe yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo "Dear Future Wife" ya Eri Ife.

Mu Ukuboza 2019 yakoze indirimbo “Damage” yanditse afatanyije na musaza we muto, Dami Aderibigbe bayishyira kuri Instagram yumvwa n’abantu benshi barimo Don Jazzy birangira basinyanye amasezerano y’imikoranire imwinjiza muri Mavin Records ari na yo abarizwamo kugeza ubu.

Yinjira muri iyi sosiyete yari afite imyaka 17 ajyanye intego zo gukora umuziki wakundwa n’abato ndetse n’abakuru bituma ahuza injyana zitandukanye zirimo R&B/Neo-soul na Afropop.

Mu 2021 ni bwo uyu muhanzi yakoze album ye ya mbere yise "19 & Dangerous" yatangiye gutunganywa mu 2020. Yakurikiwe n’indi yise “The Year I Turned 21” yagiye hanze mu 2024. Anafite EP yise “Ayra Starr” yo mu 2021.

Ayra Starr afata abahanzi batandukanye nk’icyitegerezo barimo Shakira, 2Face Idibia, Wande Coal, Angélique Kidjo, Nicki Minaj, Justin Bieber, Sia,Tiwa Savage, Beyoncé, Rihanna na Miley Cyrus.

Indirimbo 10 za Ayra Starr zakwitegwaho guhagurutsa abantu muri BK Arena

Ayra Starr yongewe muri ’Giants of Africa’ igiye kubera i Kigali
Ayra Starr yongewe muri ’Giants of Africa’ igiye kubera i Kigali
Ayra Starr ategerejwe mu gitaramo mu Rwanda
Ayra Starr ategerejwe mu gitaramo mu Rwanda
Ayra Starr agiye kuza mu Rwanda nyuma yo gusinya amasezerano na Roc Nation
Ayra Starr agiye kuza mu Rwanda nyuma yo gusinya amasezerano na Roc Nation
Ayra Star yinjiye muri Mavin Records ya Don Jazzy afite imyaka 17 mu mpera ya 2019
Ayra Star yinjiye muri Mavin Records ya Don Jazzy afite imyaka 17 mu mpera ya 2019
Ayra Starr ni umwe mu bahanzikazi bitezweho kugira uruhare rukomeye mu gukomeza kuzamura umuziki wa Afurika ku ruhando mpuzamahanga
Ayra Starr ni umwe mu bahanzikazi bitezweho kugira uruhare rukomeye mu gukomeza kuzamura umuziki wa Afurika ku ruhando mpuzamahanga
Ayra Starr ni umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina mu muziki muri Afurika
Ayra Starr ni umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina mu muziki muri Afurika
Ubwo yari afite imyaka 15 Ayra Starr yagiye kwa nyirakuru wari umucuruzi uciriritse akajya amufasha gucuruza imboga n’imbuto mu bice bitandukanye
Ubwo yari afite imyaka 15 Ayra Starr yagiye kwa nyirakuru wari umucuruzi uciriritse akajya amufasha gucuruza imboga n’imbuto mu bice bitandukanye